Kigali: Inama rusange ngaruka mwaka y'ihuriro mpuzamahanga ry'inguzanyo n'ishoramari

I Kigali hateraniye inama yateguwe n’ikigo cy’imari cya Berne Union ifatanyije n’ikigo cy’ubwishingizi bw’ubucuruzi muri Afurika, African Trade Insurance Agency, iyi nama yiga ku ishoramari muri Afurika nuko bakorohereza byimazeyo ubucuruzi bwambukiranya imipaka mu gushyigikira amahame mpuzamahanga ku nguzanyo n’ishoramari.

kwamamaza

Kuva taliki 7-11 Ukwakira 2022, I Kigali hateraniye inama rusange ngarukamwaka ya Berne Union, ihuriro mpuzamahanga ry’inguzanyo n’ishoramari.

Dr. Ndagijimana Uzziel, Minisitiri w’imari n’igenamigambi atanga ijambo nyamukuru ku bitabiriye yavuze ko u Rwanda rufunguye mu ishoramari n’ubukerarugendo biri no mu bituma inama nkizi zibera I Kigali.

Yagize ati " reka nongere nshimire Berne Union guhitamo u Rwanda kwakira inama rusange ngarukamwaka, abitabiriye mwese tubatumiye gusura ahantu heza nyaburanga ndetse mukareba amahirwe mu ishoramari, mbere yuko musubira ahantu hatandukanye mwavuye".

Benjamin Mugisha, Umuyobozi mu kigo cy’ubwishingizi bw’ubucuruzi muri Afurika, (African Trade Insurance Agency) yavuze ku mishinga myinshi bamaze gufatanya n’u Rwanda kugira barugire ahantu haberewe n’ishoramari n’ubukerarugendo.

Yagize ati "Ingero zigaragara ahantu nko mu gutwara abantu n’ibintu mu ndenge, dufatanya kugura indege nshya n'ibintu twakoze mu bihugu by’Afurika no mu Rwanda ibyo bijyanye no kwagura ubukerarugendo, twakoze byinshi kandi mu gisata cy’ingufu, dukorana n’abaranguza ibinyabiziga, dukorana kandi n’abazana ibikoresho byo kwifashisha mu bitaro, ndetse ubu turi no gushora imari mu kubaka ibikorwa remezo bitandukanye, ndetse dukorana n’ibigo by’imari banki nkuru n’ibikorana naza banki".  

Paul Heaney, Umunyamabanga mukuru w'agateganyo wa Berne Union we avuga ko igice cy'umugabane w'Afurika cyo munsi y'ubutayu bwa Sahara hari amahirwe mu ishoramari, ariyo mpamvu bakorana n’abanyamuryango babo babereka ahashorwa imari bakunguka.

Yagize ati "mu myaka ibiri ishize, turi kwibanda cyane ku bihugu by’Afurika yo munsi y’ubutayu bwa Sahara, icyo dukora n'ukugerageza guhindura zimwe mu ntekerezo zitari zo kuri Afurika, ndacyeka bigaragara mu mibare yacu, ubucuruzi muri Afurika ntabwo buteye akaga nkuko benshi babikeka cyane ugereranije n'ahandi hose mu mahanga. Abanyamuryango bacu basangira amakuru ku hantu heza ho gushora imari nuko bakinjira mu bucuruzi inaha".

Iyi nama ihurije hamwe intumwa zituruka mu bigo 85 mpuzamahanga by’inguzanyo n’ubwishingizi bw’ishoramari, intego yibanze ni uguteza imbere ubushobozi bw’ibihugu by’Afurika yo munsi y’ubutayu bwa Sahara, aho bagaragaje Kigali nk’ahantu heza ho gushora imari mu rwego rwo gushyigikira ubucuruzi n’ishoramari nyafurika.

Inkuru ya Bahizi Heritier Isango Star Kigali

 Nov 9, 2022 - 06:43