Kayonza: Abahinzi bo mu gishanga cya Nyakagezi bahangayikishijwe n’uko bahinga ariko ntibasarure

Abahinzi bo mu gishanga cya Nyakagezi hagati y’imirenge ya Kabarondo na Murama mu karere ka Kayonza bahangayikishijwe n’uko bahinga ariko ntibasarure bitewe n’amazi ava mu muhanda mushya wa kaburimbo mu mujyi wa Kabarondo ahora abatwarira imyaka ariko bagatabaza ntibumvwe.

kwamamaza

Aba bahinzi bo mu gishanga cya Nyakagezi kigabanya imirenge ya Murama na Kabarondo yo mu karere ka Kayonza, bavuga ko amazi aturuka mu muhanda mushya wa kaburimbo icamo ibimodoka binini muri Kabarondo, abateje inzara kuko mu mezi abiri ashize, umuvu uterwa n'ayo mazi, waraje muri icyo gishanga uhateza umwuzure maze imyaka yari ihinzemo yose iratikira hasigara ubutayu.

Aba bahinzi bo muri iki gishanga cya Nyakagezi, bavuga ko kuba hashize imyaka bahombywa n'aya mazi ariko ntihagire igikorwa, ubuyobozi bwabumva maze bugakemura ikibazo cy’ayo mazi hakorwa ruhurura izajya iyayobora neza dore ko bagerageje kwirwanaho bikanga.

Umuyobozi w'akarere ka Kayonza Nyemazi John Bosco, avuga ko mu rwego rwo gucyemura ikibazo cy'abahinzi bo mu gishanga cya Nyakagezi, hari gahunda y'umushinga KIIWP yo gutunganya ibishanga bitandukanye ko nacyo kizashyirwamo, ndetse n'iyo ruhurura ihazana amazi yangiza imyaka y'abaturage, nayo ikazubakwa muri iyo gahunda.

Yagize ati "hari bimwe mu bikorwa biteganyijwe gukorwa, harimo gutunganya igishanga cya Kanyeganyege ndetse n'igishanga cya Gishanda n'igice kimwe cya Murama, twumva yuko hariya hantu naho hari muri gahunda yuko hazatunganywa aho kubaka iriya ruhurura twazongera tukagenzura mu nyigo yari yakozwe niba iriya ruhurura nayo irimo, ibaye itarimo ku buryo dushobora kuganira tukareba uburyo ki yakorwa".     

Muri icyo gishanga cya Nyakagezi kiri hagati y'imidugudu ya Byimana mu murenge wa Murama ndetse n’uwa Rugazi mu murenge wa Kabarondo, imyaka yari ihinzemo igatwarwa n'umwuzure, yari ku buso bungana na hegitari zisaga 6. Abaturage rero bakavuga ko hatagize igikorwa, bazicwa n'inzara bitewe n'ayo mazi abatwarira imyaka buri gihembwe cy'ihinga.

Inkuru ya  Djamali Habarurema / Isango Star Kayonza

 Jun 5, 2023 - 09:23