Kamonyi: Bamwe mu baturage bo mu murenge wa Runda barembejwe n'abajura

Bamwe mu baturage bo mu murenge wa Runda akarere ka Kamonyi barataka ubujura bukabije bw’abantu bambura abantu bigendera mu masaha y’umugoroba n’abataha bavuye mu kazi abandi ngo bakajya mu mazu y’abantu.

kwamamaza

Bamwe muri aba baturage bavuga ko bahangayikishijwe n’abajura kuko babashikuza ibyabo bakabambura, ndetse n’abatatse hakabura ubatabara.

Umwe ati "iyo utabaje ntihagire ugutabara urabyimenyera, ntabwo dutabarana hano muri Kamonyi". 

Undi ati "ejobundi bantwariye igitoki munsi y'urugo barakijyana, bukeye bwaho badutwara telephone bayikuye mu nzu".    

Kuri iki kibazo Isango Star yaganiriye n’Umuyobozi w’akarere ka Kamonyi Dr. Nahayo Sylvere, avuga ko byagiye bigaragara ariko hari ingamba zafashwe zo guhangana nabyo kugirango abantu bagire umutekano mu gihe bari mu nzira bataha.

Ati "byagiye bigaragara ko ibyo dukora nk'ubuyobozi cyangwa twanakoze ni ugishyiraho ingamba zituma abaturage batagira imbogamizi zo gutambuka no kugenda bisanzwe cyangwa se ngo babure umutekano, mubyo twakoze harimo gushyiraho uburyo bw'amarondo cyane cyane ko wasangaga biba mu masaha ya nimugoroba abantu bataha, aho byagaragaye twafashe ingamba zo kugirango iki kibazo kireke kongera kumvikana n'icyaba cyaba ari ikiduciye mu rihumye". 

Umuyobozi w’akarere ka Kamonyi Dr. Nahayo Sylvere akomeza avuga ko abantu bakwiye no kujya batanga amakuru ku gihe.

Ati"Ingamba zirahari kandi zirasobanutse tuzikoreramo ku buryo tubona bigenda bitanga umusaruro, irondo rirahari ariko n'abaturage ubwabo bagomba kwishakamo uburyo bwo kugirango bumve ko umutekano nabo ubareba, bajye batangira amakuru ku gihe".      

Umurenge wa Runda ni umwe mu mirenge 12 igize akarere ka Kamonyi, mu ntara y’Amajyepfo, akarere kagizwe n’abaturage ibihumbi 450,849, barimo abakorera imirimo mu mujyi wa Kigali umunsi ku munsi.

 Inkuru ya Vestine UMURERWA / Isango Star Kamonyi

 Jan 16, 2024 - 08:01