Urukingo rwa Covid-19 rwo kwishimangiza rukomeje gutangwa

Ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuzima mu Rwanda (RBC) kiravuga ko mu myaka 3 ishize icyorezo cya covid -19 kigeze mu Rwanda , hagiyeho ingamba zitandukanye zo kukirwanya biha intego ko 70% by'abanyarwanda bagomba gukingirwa. kuri ubu hakaba hari gukoreshwa urukingo rwa bivalent mugushimangira.

kwamamaza

Mu mahugurwa yahawe abanyamakuru ni naho hagaragajwe ko hari urukingo rushya rwa covid -19 rwitwa Bivalent rwo gushimangira rufite ubushobozi buri hejuru kuruta izindi zatanzwe rwatangiye guhabwa abakuze n'abafite indwara zidakira ,nkuko bivugwa n'umuhuzabikorwa mu gukingira covid -19 mu kigo cy’igihugu gishinzwe ubuzima mu Rwanda (RBC) Madame Bibiane Uwiragiye.

Yagize ati " nubwo Covid yacishije make abantu baziko yarangiye , hakenewe ubukangurambaga kugirango izo nkingo abantu bazifate dukomeze twongere ubwirinzi bw'umubiri niyompamvu dusaba abanyarwanda kwitabira izi gahunda ziba zaje mu bigo nderabuzima aho bazifatira bagafata urwo rukingo rwa 4 rwo gushimangira, twahereye ku cyiciro cy'abafite imyaka 50 kuzamura nibo icyorezo iyo kije cyibasira [......]"   

Aha ninaho yavuze ko iyi gahunda yo gukingira yatanze umusaruro, kuko intego u Rwanda rwihaye rwayigezeho ndetse ruranayirenza.

Yakomeje agira ati "kuva twatangira gukingira tumaze gukingira abanyarwanda bangana na 79% ku rwego rw'igihugu kandi byagize umusaruro ufatika kuko abantu bandura covid-19 baragabanutse cyane ariko gahunda yo kurwanya icyorezo cya covid-19 ntirasoza".

Kuruhande rwa Croix rouge y'u Rwanda Perezidante wayo ku rwego rw’igihugu Mukandekezi Francoise avuga ko nabo nka Croix rouge nk'umufatanyabikorwa wa leta bakoze byinshi muri iki gihe cy’icyorezo cya covid 19 kandi ko bagikomeje gukangurira abaturage kwikingiza kuko kitaracika.

Yagize ati "Croix rouge y'u Rwanda ni umufasha wa leta mu bikorwa by'ubutabazi niyo ntego yacu nyamukuru, twari dufite intego yo kugirango nk'abantu bavuga rikumvikana bizewe n'abaturage dufatanye mu rugamba rwo gukangurira abanyarwanda kwikingiza covid-19, yacishije make ariko iracyahari niyompamvu tugirango ibyiciro tugomba kwikingiza inkingo zo kwishimangiza ndetse n'abacikanwe n'inkingo zitandukanye nabo bikingiza kugirango duhashye burundu icyorezo cya covid".  

Kugeza ubu inzego z'ubuzima mu Rwanda zigaragaza ko nubwo covid-19 yagabanutse abaturage bakwiye gukomeza kwikingiza inkingo zose kugirango bagire ubudahangarwa bw’umubiri bwuzuye.

Ubu 79% nibo bamaze guhabwa inkingo ndetse bakaba bavuga ko nubwo intego yari igamijwe yari 70% yarenze ntibivuze ko abantu batakomeza gufata inkingo zose ndetse bagafata n'uru rwa kane rwa bivalent rwo gushimangira.

Inkuru Emilienne Kayitesi Isango Star Kigali

 Jan 31, 2023 - 07:16