Rwamagana: Ba Mutima w'urugo basuye umuhora w'urugamba rwo kubohora igihugu (Amafoto)

Ba Mutima w’urugo mu karere ka Rwamagana bavuga ko imbaraga bifitemo bagomba kuzikoresha bubaka igihugu ndetse n’umuryango uhamye kandi utekanye, kuko urugero rw’ibishoboka barufite rwa bagenzi babo bagize uruhare rukomeye mu rugamba rwo kubohora igihugu.

kwamamaza

Ba Mutima w’urugo mu karere ka Rwamagana, bavuga ibi nyuma yo kubona bimwe mu bice by’ingenzi mu rugamba rwo kubohora igihugu ndetse bakanasobanurirwa ubutwari bwa bagenzi babo ku rugamba barimo n’abari abasirikare bagize batayo ya Yanki, ngo nta rwitwazo bafite rw’uko batakubaka igihugu baharanira kubaka umuryango uhamye kandi utekanye ngo kuko bifitemo ubushobozi kandi n’urugero barufite.

Umwe yagize ati "twari tuzi ko Abamama bashishikarizaga abana bakajya ku rugamba ariko ntabwo twari tuzi ko nabo ubwabo basize ingo zabo bajya ku rugamba". 

Undi yagize ati "uyu munsi nigereye ku isoko, nabonye ko umugore ari umuntu ufite agaciro ku gihugu cye kandi icyo umugore ashatse n'Imana iba igishaka kandi umugore arashoboye".  

Umuhuzabikorwa w’Inama y’Igihugu y’Abagore mu karere ka Rwamagana Uwanyirigira Claudine nawe yemeza ko nka ba mutima w’urugo imbaraga bazifite bityo ko nyuma yo gusobanukirwa ibyo bagenzi babo bakoze ku rugamba rwo kubohora igihugu, nabo bagomba gusigasira ibyagezweho bafasha umuryango gutera imbere.

Yagize ati "nubwo ibibazo bikibangamiye umuryango usanga bikiriho ntabwo bivuze ko mutima w'urugo yicaye, umugore afite uruhare rukomeye kugirango bya bibazo bibangamiye umuryango bikemuke...... umugore ni imbarutso yo kugirango igihugu kibe kimeze neza".    

Umuyobozi w’akarere ka Rwamagana wungirije ushinzwe imibereho myiza, Umutoni Jeanne avuga ko urugendo ba mutima w’urugo muri aka karere bakoze ari imbaraga zibafasha gukomeza gutanga umusanzu mu kubaka igihugu barwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina ndetse no kwimakaza imitangire ya serivise aho bakora hose.

Yagize ati "ibijyanye n'imitangire ya serivise itagenda neza n'ibibazo tugiye dufite hirya no hino baba abangavu batwita, baba abana bagira ikibazo cy'igwingira, ibyo ni bimwe mubyo turi gukora ubungubu dufatanyije na ba mutima w'urugo, tugendeye ko Inkotanyi zakoze byinshi muri bike bari bafite tukareba ibyo twebwe igihugu cyaduhaye dufite ibintu byinshi bishobora gutuma dutanga serivise nziza".  

Ibice by’ingenzi biri mu muhora w’urugamba rwo kubohora igihugu biri mu karere ka Nyagatare ba mutima w’urugo basaga 200 mu karere ka Rwamagana basuye birimo icyo ku mupaka wa Kagitumba aho ingabo zahoze ari iza RPF-Inkotanyi zafatiye gahunda yo gutangira urugamba, ku gasozi ka Nyabwishongwezi aho Fred Rwigema yarasiwe agapfa ndetse no ku ndake ya Nyakubahwa Perezida Kagame ahatangiriye urugamba nyirizina rwo kubohora igihugu.

Inkuru ya Djamali Habarurema / Isango Star Rwamagana

 Jul 4, 2023 - 07:32