Ngoma : Bamwe mu bahinzi b'ibigori bavuga ko hari icyizere ko bazabona umusaruro w'ibigori

Bamwe mu bahinzi b'ibigori mu karere ka Ngoma baravuga ko nubwo izuba ryabakomye mu nkokora igihe gito,bakurikije inama bagiriwe ku guhinga ibigori neza ngo hari icyizere cyo kuzabona umusaruro w'ibigori mwiza nubwo atari mwinshi nk'uwo bari basanzwe babona mu bihe byatambutse.

kwamamaza

Aba bahinzi bo mu karere ka Ngoma by'umwihariko abahinga igihingwa cy'ibigori bavuga ko nubwo izuba ryatse rigatuma imwe mu mirima bateyemo ibigori ibyarimo bitamera, ngo bagerageje gukurikiza inama z'ubuyobozi ndetse n'abakozi mu by'ubuhinzi bavanga amafumbire nkuko babyigishijwe bituma ibigori bicye byabashije kumera byera ku buryo kuri ubu bizeye kuzabona umusaruro mwiza babicyesha kumva inama bagiriwe.

Umwe yagize ati "ibigori byacu kugirango bigende neza twakurikije amabwiriza y'abajyanama b'ubuhinzi no kuba twaragiye dukoramo isuku nubwo imvura yatinze kugwa ariko kubera ya mborera yafashe ya mva ruganda bituma aho imvura ibonekeye bya bigori bibona ya fumbire kuko twayishyizemo bibasha kuyivoma".

Undi yagize ati "ibanga twakoresheje mu guhinga ibigori twavanze amafumbire mva ruganda n'imborera kandi duhingira ku gihe dukurikije gahunda yari yatanzwe na leta y'iteganyagihe, twarayubahirije kuko goronome w'umurenge yaraje mu gihe twatangizaga gahunda yo guhinga adufasha no gukoresha ibipimo bikwiye mu gutera ibigori".       

Mapambano N.Cyriaque umuyobozi w'akarere ka Ngoma wungirije ushinzwe iterambere ry'ubukungu avuga ko nk'akarere kazwiho guhinga ibigori cyane izuba ryakomye mu nkokora abahinzi nubwo imvura yahise igwa, bityo ko hari icyizere ko umusaruro uzaboneka nubwo utazahwana n'uwo bari basanzwe babona.

Yagize ati "ubuhinzi bw'ibigori bumaze gutera imbere mu karere ka Ngoma, uyu mwaka hajemo ikibazo cy'izuba nkahandi hose ariko tugira amahirwe imvura irabifatirana kuburyo tudafite ikibazo cy'umusaruro nkuko abantu babitekerezaga aho imvura yagwiriye byarongeye biragaruka,wenda ntihazabura ikigabanukaho".     

Ugereranyije no mu tundi turere mu ntara y'Iburasirazuba twahuye n'ikibazo cy'izuba,akarere ka Ngoma imvura yagerageje kugwa usibye imirenge micye nabwo izuba ntiryamaze igihe kinini kuko imvura yahise igwa bituma ibigori bizanzamuka ari nacyo gitumye hari umusaruro uzaboneka.

Ni mu gihe muri aka karere hari ubutaka buhuje buhingwaho ibigori bungana na hegitari zisaga ibihumbi 21.

Inkuru ya Djamali Habarurema Isango Star Ngoma

 Jan 23, 2023 - 07:56