Abikorera bagaragaraza ko bagifite imbogamizi mu gusora zirimo imikoreshereze  ya EBM

Amajyaruguru ubwo hashimirwaga abasora ku nshuro ya 20 abikorera bagaragaje ko bagifite imbogamizi mu gusora zirimo imikoreshereze  ya EBM, no gukatwa amafaranga mugihe bagiye gusora n'ibindi biterwa n’ikoranabuhanga.

kwamamaza

Igikorwa ngaruka mwaka cyo gushimira abasora kuri iy'inshuro mu ntara y’Amajyaruguru cyabereye mu karere ka Musanze, ni igikorwa ababa barasoze neza mu mwaka bashimirwa, hagashimirwa n'abitwaye neza bifite aho bihuriye no gutanga imisoro, ni umunsi kandi usanze abari gushinga imizi muri business bashimira leta ko ishora mu bibafasha kwinjiza amafaranga.

Shema Augustin umukozi ushinzwe ibaruramari muri Hoteli ya One and Only ikorera mu Kinigi mu karere ka Musanze nawe ibyo arabigarukaho.

Yagize ati " Kuri uyumunsi twishimye cyane kubona nkatwe hotel yacu iri mu bigo byambere kuba yarashoye cyane mu bintu bijyanye n'ubukerarugendo ,tukabona abadusura kandi natwe tugakora inshingano zacu zo kuba twakwishyura imisoro kugihe kandi tuyishyura neza".

Abakoze neza muri uy'umwaka, barishimira ko bahembwe gusa bagasaba ko hakongerwa amahugurwa mu kwishyura hakoreshweje ikoranabuhanga rya EMB, bakanasaba ko bakurirwaho amafaranga bakatwa mugihe bagiye gusora.

Ibyo Murengera Alex uhagarariye kampani ya Goico Ltd abihuriraho na Mukanyarwaya Donatha uhagarariye abikorera mu ntara y’Amajyaruguru.

Murengera Alex yagize ati" mu ma banki amwe n'amwe bigenda bigaragara ko iyo ugiye kwishyura imisoro udafitemo konti bamwe hari amafaranga bongeraho,ibyo twagiye tubivuga kenshi bakatubwira ko bazabikosora ariko hari ibitarakosoka bigomba kunozwa".

Mukanyarwaya Donatha yagize ati "icyakorwa n'amahugurwa ikindi cyakorwa nuko urwego rw'igihugu rushinzwe imisoro n'amahoro batworohereza ariya mafaranga bakata ntibongere kuyakata ibyaribyo byose  bigakorwa na RRA ".

Komiseri Mukuru wungirije mu kigo cy’imisoro n'amahoro Kaliningondo Jean Louis avuga ko bazakomeza guhugura abacuruzi bose mu gukoresha ubu buryo bw'ikoranabuhanga bwo kwishyura hifashishijwe EMB, ndetse ko bagiye no gukora ubuvugizi kugirango ayo mafaranga abacuruzi bakatwa ajye akatwa RRA.

Yagize ati " dufite gahunda ihoraho kandi izakomeza yo gukomeza kwigisha abayikoresha kuko guhera mu kwezi kwa cumi itariki ya mbere ntabwo twemerewe gukoresha EBM ya mbere, twese tuziga EBM ya kabiri abe ariyo dukoresha ,icya kabiri twashyize abantu ku masoko kugirango bakomeze kwigisha abazikoresha kuzikoresha neza,kubyerekeye icy'abantu bakatwa amafaranga ibyo bizasaba ubuvugizi bwacu kujya kureba inzego zibikora kugirango turebe ukuntu icyo kibazo cyashira,amafaranga yishyurwa yose ajye ku musoro hatajyaho ayandi y'inyongera ".

Ikigo cy’imisoro n’amahoro RRA, cyatangaje ko intara y’Amajyaruguru yinjije miliyoni zisaga 35 mu mwaka  wa 2021/2022.

Muri rusange hose mu gihugu gitangaza ko umubare w’abasora wagiye wiyongera ku mpuzandengo ya 32.7% buri mwaka, kuva mu mwaka 1999 kugeza mu mwaka 2022,impamvu hashyizweho ukwezi ko gushimira abasora.

Inkuru ya Emmanuel Bizimana mu ntara y'Amajyaruguru.

 Oct 7, 2022 - 11:40