Urwego rw'abajyanama b'ubuzima rugiye kongererwa imbaraga

Mu gihe hari abavuga ko haramutse hongerewe umubare w’abajyanama b’ubuzima byazamura ireme rya serivise zitangwa mu kubungabunga ubuzima, Minisiteri y’ubuzima yemeza ko hari gahunda yo gufata bamwe mu rubyiruko rw’abakorerabushake bagahugurirwa kujya batanga serivise ku bujyanama bw’ubuzima hakoreshejwe ikoranabuhanga n’ibikoresho bigezweho ndetse no kongerera imbaraga abajyanama b’ubuzima basanzweho.

kwamamaza

Minisitiri w’urubyiruko n’iterambere ry’ubuhanzi, Dr. Utumatwishima Jean Nepo Abdallah, ubwo yaganirizaga urubyiruko rw’abakorerabushake, hizihizwa imyaka 10 bamaze, yabahishuriye amakuru y’uko kubufatanye na Minisiteri y’ubuzima hagiye gushyirwaho abajyanama b’ubuzima b’urubyiruko.

Aya makuru kandi anemezwa n’umuvugizi wa Minisiteri y’ubuzima, Bwana Julien Mahoro Niyingabira, avuga ko ari gahunda yatekerejweho hagamijwe kuvugurura urwego rw’abajyanama b’ubuzima.

Ati "gahunda iri kwigwaho ni uburyo urwego rw'abajyanama b'ubuzima bahabwa imbaraga banashobora gukoresha n'ibindi bikoresho, ibikoresho bigenda bishyirwa muri serivise zitangwa muri serivise z'ubuzima, ibikoresho by'ikoranabuhanga kuburyo n'amakuru aturutse muri serivise batanga ashobora gusuzumwa no kwifashishwa mu gufata izindi ngamba ariko ayo makuru abitswe mu buryo bw'ikoranabuhanga cyangwa se asuzumwa mu buryo bw'ikoranabuhanga, niyo mpamvu havuzwe igitekerezo cyo gukoresha urubyiruko rw'abakorerabushake kugirango urwo rwego rurusheho kongererwa imbaraga".       

Hari abaturage bemeza ko igihe iyi gahunda izaba ishyizwe mu bikorwa bizatanga umusaruro, bikanazamura ireme rya serivisi zitangwa mu kubungabunga ubuzima kuko hari ahagaragaraga icyuho biturutse ku bucye bw’abajyanama b’ubuzima basanzweho.

Umwe ati "abakorerabushake baramutse babaye benshi serivise zakwiyongera, muri serivise z'ubuzima bajya batuba hafi ntihagire umuntu urwara ngo arembere mu rugo".  

Undi ati "bizafasha abantu benshi, harimo abaremberaga mu rugo, ruriya rubyiruko ruzabafasha". 

Undi ati "hari igihe warwariraga nko mu rugo wakirukira ku mujyanama w'ubuzima uri aho hafi ugasanga arakubwiye ngo nta miti mfite cyangwa se akakubwira ati nta bikoresho bihari ugasanga biragoranye, nibongeramo urwo rubyiruko hari ikiziyongera". 

Kugeza ubu mu gihugu hose habarurwa abajyanama b’ubuzima basaga 60,000 bifashishwa muri serivise zitandukanye z’ubuzima hagamijwe korohereza abaturage kubona izi serivise, bakaba banagera ku rwego rw’umudugudu.

Inkuru ya Yassini Tuyishimire / Isango Star Kigali

 May 9, 2024 - 09:25