Ibigikenewe ni byinshi kugirango hasubiranywe ibyangijwe n’ibiza

Minisiteri y’ibikorwa by’ubutabazi ivuga ko isesengurwa ry’agateganyo rigaragaza ko hakenewe miliyari 296 kugirango hasubiranywe ibyangijwe n’ibiza, ibintu bavuga ko bikomeye ariko ngo bizashoboka aho hari n'abamaze gusubizwa mu buzima busanzwe arinako bakomeza gukurikiranwa, ibi byagarutsweho ubwo iyi Minisiteri hamwe n’iy’ubutegetsi bw’igihugu na Minisiteri y’ubuzima bari mu kiganiro n’itangazamakuru hagarukwa kungamba n’ibimaze gukorwa nyuma y’ibiza byashegeshe intara y’Uburengerazuba n’iy’Amajyepfo.

kwamamaza

Ubwo yasuraga abagizweho ingaruka n’ibiza umukuru w’igihugu cy'u Rwanda yari yababwiye ko bazakora ibishoboka byose kugirango abantu bongere basubwizwe mu buzima busanzwe aho bishoboka.

Yagize ati "uko muhangayitse natwe biraduhangayikishije kubona uko mumeze ndetse dushakisha ibishoboka byose kugirango dushobore kubafasha muri ibi bihe bitoroshye murimo, mu gihe gito gishoboka abashobora gusubira mu byabo bashobore kuba babisubiramo". 

Ibi byagarutsweho na Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu aho ivuga ko hari abakuwe kuri site bagasubizwa mu buzima busanzwe ndetse ngo bakaba banakurikiranwa kugirango batongera gusubira mukaga.

Minisitiri Musabyimana Jean Claude yagize ati" umuntu wese uvuye kuri site agasubira aho atekanye mbere na mbere tumenya neza aho agiye, nta muntu uva muri site ngo agende tutazi aho asubiye kubera ko twirinda ko abantu basubira ahashyira ubuzima bwabo mukaga cyangwa se bakajya ahantu hadashobotse cyangwa bakajya mu buzima bubi budakwiriye kubamo umuntu kandi avuye ahantu twari tumurindiye umutekano, ibyo turabikurikirana [........]"       

Nubwo ibi biri gukorwa ariko Minisiteri ifite ibiza munshingano ivuga ko ibikenewe ari byinshi kuburyo bizagenda bikorwa mu bicebice hagendewe kubikenewe kuruta ibindi, ibi bivugwa na Minisitiri Kayisire Marie Solange.

Yagize ati "ibikenewe ni byinshi, isesengura ry'agateganyo rigaragaza ko dukeneye miliyari 296 z'amafaranga y'u Rwanda kugirango dusubiranye ibyangiritse, ni ibintu biremereye cyane ariko ni ibintu bizashoboka kuko tuzabikora tugendeye ku bikenewe ariko igikenewe cyane ni ugusubiza abaturage mu buzima busanzwe".     

Nyuma y’ibi , mu byakozwe harimo ubuvuzi aho mu bantu 100 bari bakomeretse abakiri mu bitaro ni 6 gusa,site zisigayeho abantu ni 25 ziriho abantu 7600 mu miryango 1800 naho mu mihanda minini 17 muri 20 yararangiye.

Inkuru ya Assiati Mukobwajana / Isango Star Kigali

 Jun 2, 2023 - 07:30