Inzego z'ubutabera zirasabwa gukumira iyicarubozo no kurwanya ibikorwa by'ubugome bitesha agaciro umuntu

Komisiyo y’igihugu y’uburenganzira bwa muntu mu Rwanda irasaba inzego z’ubutabera n’iz’umutekano kubahiriza uburenganzira bwa muntu cyane cyane gukumira iyicarubozo n’ibindi bihano cyangwa ibikorwa by’ubugome bidakwiye umuntu kandi bimutesha agaciro, ibyinshi muri iri yicarubozo rikaba rikorerwa abagororwa ndetse n’abanyura mu bigo gororamuco.

kwamamaza

Ni mu mahugurwa yahuje inzego zifite aho zihurira n’ubutabera mu Rwanda maze komisiyo y’uburenganzira bwa muntu mu Rwanda izigaragariza ko mu bugenzuzi yakoze mu magereza 100 no mu bigo gororamuco yaba ibicibwamo igihe gito n’ikirekire igaragaza ko hari ukutubahiriza uburenganzira bwa muntu bigikorwa muri ibyo bigo n’amagereza.

Mukasine Marie Claire Perezidente wa komisiyo y’igihugu y’uburenganzira bwa muntu nibyo agarukaho.

Yagize ati "aho tubona hakunda kuboneka ibibazo ni muri za kasho, usanga kasho zegereye inkiko akenshi haba harimo ubucucike, niba ari isuku igomba gukorwa..... twifuza ko abantu babiganiraho kugirango n'abatarabinoza babinoze".    

Bamwe mu bayobozi b’amagereza n’ibigo by’igororamuco baravuga ko hari aho usanga uburenganzira butubahirizwa byuzuye ariko bakavuga ko bidakwiye ndetse ko bagiye kubikosora.

Senior Superintendent Marie Grace Ndwanyi umuyobozi w’igororero rya Nyamagabe hamwe na Sindayiheba Potien umuhuzabikorwa w’igororero ry’umujyi wa Kigali ahazwi nko kwa Kabuga nibyo bagarukaho.

Senior Superintendent Marie Grace Ndwanyi yagize ati "uyu munsi mu magororero nta yicarubozo rihari ariko mu myaka yashize wumvaga nk'umuntu bashyize muri kasho mu buryo bunyuranyije n'amategeko".    

Yakomeje agira ati "dukwiye kumenya neza ko uburenganzira bw'umuntu turi kugorora burimo bubungabungwa kuko icyo twakora cyose uburenganzira tutabubungabunze nta naho twaba turi kumuganisha".

Sindayiheba Potien nawe yagize ati "nanjye mbona ari bibi, nti bikwiye kubaho, bikwiye gukumirwa bikavanwaho".  

Perezidente wa Komisiyo y’igihugu y’uburenganzira bwa muntu Mukasine Marie Claire avuga ko ikigamijwe ari ukubahiriza uburenganzira bwa muntu uko bwakabaye kabone n’iyo yaba ari kugororwa.

Yagize ati "intego nkuru ni ugusaba ko dufatanya mu gukomeza gukumira ikintu icyo aricyo cyose cyakwitwa iyicarubozo cyangwa se igikorwa kibabaza umubiri cyangwa gitesha umuntu agaciro, nicyo tugamije kugirango igihugu cyacu gikomeze kibe muri icyo cyiciro cy'ibihugu byubahiriza uburenganzira bwa muntu".  

Bimwe mu bibazo bikigararagara kandi bihangayikishije ni ubucucike bukigaragara mu bigo gororamuco n’amagereza ibituma uburenganzira bw’abahanyura butubahirizwa 100%.

Inkuru ya Berwa Gakuba Prudence / Isango Star Kigali

 Jun 13, 2023 - 07:23