Ababyeyi barashima umusanzu w'ibigo mbonezamikurire mu burere bw'abana babo

Bamwe mu babyeyi bafite abana barererwa mu bigo mbonezamikurire (ECD) baravuga ko, ibi bigo byagiriye akamaro kanini abana babo cyane mu mibereho n’abagenzi babo , mu muryango ndetse binabafasha cyane mu myigire yabo iyo bakomeje andi mashuri .

kwamamaza

Mu kigo mbonezamikurire cyiswe Imbyeyi Christian School, iki kigo giherereye mu murenge wa Gitega , mu karere ka Nyarugenge Isango Star ubwo yabasuraga yasanze abana bari kwidagadura na mwarimu , ni abana bari mu kigero cy’imyaka 2 n’itatu, nubwo hitwa ku ishuri ariko umwarimu wabo asobanura ko icy'ibanze bafasha abo bana , ari ugukangura ibibarimo.

Yagize ati "icyo mbafasha ni ukugirango nkangure ibiri muri bo, iyo umwana akwisanzuyeho ntacyo atakubwira, ibimurimo arabikwibwirira...... nanjye nkaganira n'umubyeyi kugirango amenye icyo umwana akunda ari nacyo azamufasha kujyamo".

Muri iki kigo , bavuga ko mu bana bakira bibanda cyane kubafite ikibazo cy’imirire , harimo abagwingiye, bakabafasha kuva muri icyo cyiciro , bakabona gukomeza amasomo n’abandi bana nta nkomyi.

Kunyura mu kigo mbonezamikurire kuruhande rw’abarezi bagaragaza ko ibi bifasha cyane umwana mu myigire ye yisumbuye ndetse no gutinyuka hakiri kare nkuko bivugwa na Mukamana virginie umuyobozi mukuru w’ikigo Imbyeyi Christian School.

Yagize ati "hari ukuntu umwana aza nko kwiga bwa mbare ukabona aratuje, ukabona afite ubwoba, ukabona ararira ariko bariya bana babanza muri ECD iyo ubashyize mu kiburamwaka baba ari abana ubona babimenyereye batinyutse nti baba bakirira, iyo umwana ataciye muri ECD iyo aje ahita atangira kurira, ababyeyi bamusiga akarira".   

Usibye ubumenyi bungukira ku ishuri no hanze mu muryango abo bana bagaragaza itandukaniro, bamwe mu babyeyi bafite abana barererwa mu bigo mbonezamikurire  bagaragaza ko ibi bifasha umwana kutabona umwanya wo kwiga imico mibi akura hanze, ahubwo akagira imikurire inoze kandi yuje uburere.

Umwe yagize ati "birinda ko yafata na ya mico mibi agenda yigira hanze aho kugirango umwana akure amenya kuvuga ibyo yakwiga ugasanga arimo aramenya ibitutsi, ibyo rero ntabwo ari byiza kujyana umwana ku ishuri kare bituma afunguka mu bwonko akiri muto"

Undi yagize ati "umwana iyo atangiye kwiga ari muto arabikunda akabikurana, ntabwo bisaba ubukire cyangwa ngo bisabe ubushobozi upfa kuba ufite umwete wo kuba wageza umwana mu ishuri".     

Ubushakashatsi bwakozwe n’ishami ry'umuryango w'abibumbye ryita ku bana bwagaragaje ko imyaka itandatu ya mbere y’ubuzima bw’umwana ari ingenzi mu mikurire y’ubuzima bwe bwose kuko 80% by’ubwonko bw’umwana bukura mu myaka 3 ya mbere bugakura ku kigero cya 90% mu myaka 5 ya mbere.

Ni ngombwa rero kwita cyane ku buzima bw’umwana akiri muto no kumurinda ibibazo byose ashobora guhura nabyo kugira ngo ahabwe ibivumbikisho by’ubuzima bwiza bw’ejo hazaza.

Inkuru ya Uwe Herve Isango Star Kigali

 Jan 26, 2023 - 07:36