Mufti w’u Rwanda yasabye Abayisilamu kwitandukanya n’abiyitirira iryo dini bagakora ibikorwa by’iterabwoba

Kuri uyu wa Gatatu, Abayisilamu bo mu Rwanda n’ahandi ku Isi bizihije umunsi mukuru w’igitambo wizihizwa hazirikanwa igihe Aburahamu yari agiye gutamba umwana we Ismail ho igitambo ariko Imana ikamuha intama mu cyimbo cy’uwo mwana.

kwamamaza

Eid al-Adha, ni umunsi mukuru w’igitambo wizihizwa hazirikanwa igihe Aburahamu yari agiye gutamba umwana we Ismail ho igitambo ariko Imana ikamuha intama mu cyimbo cy’uwo mwana.

Abayisilamu bo mu Rwanda n’ahandi ku Isi bawizihije kuri uyu wa Gatatu tariki 28 Kamena 2023.

Ni umuhango ku rwego rw’igihugu wabereye kuri Pele Stadium I Nyamirambo witabirwa n’imbaga y’Abayisilamu baturutse impande n’impande.

Mufti w’u Rwanda Sheikh Hitimana Salim yagize ati "uyu ni umunsi ukomeye cyane mu bayisilamu akaba ari umunsi twabwiwe n'intumwa y'Imana Muhamad bityo Abayisilamu bagomba kuwubyaza umusaruro kuko umwemeramana iyo abwiwe ayakoresha neza, bagomba gusingiza Imana cyane ndetse no gukomeza ibikorwa byo kuyigaragira, ni umunsi w'ibyishimo n'ubusabane, ikindi ntibagomba kurengera imbibi n'amategeko y'Uwiteka". 

Sheikh Hitimana Salim Mufti w'u Rwanda anasaba Abayisilamu ndetse n’abandi kwitandukanya n’abiyitirira iryo dini bagakora ibikorwa by’iterabwoba.

Yagize ati "ibihe turimo ni ibihe isi igenda ibura umudendezo n'umutekano by'umwihariko Ubuyisilamu kuko hari abo twagiye twumva batwiyitirira bavuga ko ibikorwa bakora babikora mu nyungu z'Ubuyisilamu, tuributsa abantu ko buri wese agomba kugira uruhare kugirango biriya bintu bicike binaveho burundu". 

Bamwe mu bayisilamu baravuga ko koko ari umunsi wo kugirana ubusabane kandi bukagera ku mukene n’umukire ndetse banitandukanya n'abakora ibikorwa bibi bakabyitirira idini.

Umwe yagize ati "Abayisilamu twese turahura tugasabana ushoboye kubaga arabaga agaha utishoboye". 

Undi yagize ati "hari abantu benshi bagenda basebya Ubuyisalamu, ugasanga umuntu agiye gukora ikindi gikorwa kibi yitwaje Ubuyisilamu kandi Ubuyisilamu mubyukuri buruzuye".  

Eid Al Adha niwo munsi mukuru uza ku mwanya wa kabiri mu yizihizwa mu idini ya Islam nyuma ya Eid al-Fitr. Uyu munsi ubanzirizwa n’isengesho rikurikirwa n’igikorwa cyo kubaga amatungo atangwamo ibitambo hagamijwe gushyira mu bikorwa inkingi yo gutamba imwe mu zigize ukwemera mu idini ya Islam.

Niwo munsi utangiriraho umutambagiro mutagatifu uzwi nka Hajj ubera i Mecca muri Arabie Saoudite ukamara iminsi itatu.

Inkuru ya Berwa Gakuba Prudence / Isango Star Kigali

 Jun 29, 2023 - 07:27