Polisi y'u Rwanda yasubukuye gahunda ya "Gerayo Amahoro"

Polisi y’u Rwanda iratangaza ko impanuka z’abamotari n’abanyonzi arizo zikomeje kuba ku isonga mu kwambura benshi ubuzima.

kwamamaza

Ibi byagarutsweho kuri Sitade ya Kigali kuri uyu wa Kane ubwo hasubukurwaga gahunda ya "Gerayo Amahoro", gahunda Polisi y’igihugu ivuga ko itegerejeho umusaruro wo kugabanya cyane impanuka zo mu muhanda binyuze mu bukangurambaga.

Imibare ya Polisi y’u Rwanda igaragaza ko kuva uyu mwaka wa 2022 watangira hirya no hino mu gihugu hamaze kuba impanuka 9468 zimaze guhitana abantu 617, n’ubwo igare na moto bitwara abantu babiri gusa, bikomeje kuza ku isonga mu mpanuka zica abatari bake kuko iyi mibare igaragaza ko mu bantu bose bamaze guhitanwa n’impanuka, 150 bishwe na moto, mu gihe 183 bo bazize amagare.

N’ubwo biri uku ariko Polisi y’u Rwanda ivuga ko kuva gahunda ya "Gerayo Amahoro" yatangira impanuka zo mu muhanda zagiye zigabanuka bijyanye no kuzamura ubumenyi bw’abakoresha umuhanda, ariko ngo nyuma y’uko iyi gahunda yari yarahagaze kubera Covid 19, ubu yongeye gusubukurwa ndetse ngo igiye gushyirwamo imbaraga zisanga abakoresha umuhanda mu byiciro bitandukanye aho bari.

CP John Bosco Kabera, umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda yagize ati "kubera yuko noneho byemewe kugirango duhure n'abantu benshi tubasange aho bari haba ari abamotari, haba ari abanyonzi, abashoferi ndetse tuzagira gahunda ziziyongeraho ni ugusanga abantu mu bigo by'abikorera cyangwa mu bigo bya leta kubera ko nabo turabizi ko batunze ibinyabiziga cyangwa se abadatunze ibinyabiziga bashobora kuba bagenda n'amaguru".  

Mu makosa abakoresha umuhanda bemera ko bahura nayo harimo iryo gutwara banyoye ibisindisha, ibibakururira impanuka. Urugero ni ukora akazi ko gutwara abagenzi kuri moto mu mujyi wa Kigali wemeza ko aya makosa hari abayakora koko.

Yagize ati "amakosa abaho mu muhanda aterwa no kunywa inzoga ugakora impanuka, iyo wanyweye inzoga ntabwo ubasha kureba neza mu muhanda uba ukoreshwa n'inzoga".  

CP John Bosco Kabera, arasaba buri wese ukoresha umuhanda kurangwa no koroherana na bagenzi be mu muhanda.

Yagize ati "abatwara moto, abanyonga amagare, abagenda n'amaguru mu muhanda, ntihagire uvuga ngo ngewe ntwara ikinyabiziga nahutaza umunyamaguru, ntihagire uvuga ngo njyewe ntwara moto nahutaza umunyegare, bumve yuko bose bagomba koroherana mu muhanda, bakiga kuwukoresha". 

Iyi gahunda ya "Gerayo Amahoro", yatangiye mu mwaka wa 2019, aho binyuze muri yo Polisi y’u Rwanda, yari igamije kwigisha abaturage kwirinda impanuka zibera mu muhanda ndetse mbere ho gato y’umwaduko w’icyorezo Covid 19, Polisi y’igihugu yagaragaza ko impanuka zo mu muhanda zari zimaze kugabanuka ku kigero cya 17% biturutse kuri iyi gahunda ya Gerayo Amahoro.

Inkuru ya Gabriel Imaniriho Isango Star Kigali

 Dec 9, 2022 - 07:25