Urubyiruko rwo mu Rwanda rukomeje gutinya kujya muri politiki

Mu gihe bamwe mu rubyiruko bakomeje kuvuga ko batinya kwinjira muri politiki ndetse ngo n’amahugurwa yihariye bahabwa ku bya politiki bakayitabira ahanini ku bw’inyungu z’amafaranga kurusha ubumenyi bayakuramo,impuguke mu bya politiki zivuga ko hari byinshi leta y’u Rwanda igenda ikora mu rugendo rwo kuraga igihugu abakiri bato igihugu ariko ngo haracyakenewe imbaraga n’ubufatanye bwa leta n’inzego zigenga mu gufasha urubyiruko kwitinyuka imbere ya politiki.

kwamamaza

Mu mbwirwaruhame z’abayobozi bakuru b’igihugu bumvikana basaba abakiri urubyiruko gufatirana amahirwe bahabwa bakinjira mu nzego zifata ibyemezo hashingiwe ku kuba aribo bayobozi b’igihe kirekire, nyamara bamwe mu rubyiruko bakomeje kugaragaza intinyi bafitiye izi nshingano badahwema guhabwa bavuga ko politiki atari iy’abato.

Nyamara ngo niyo bagize amahirwe yo guhugurwa ku guhindura iyi myumvire, benshi muribo babisiga aho bigishirijwe bagatahana izindi nyungu by’umwihariko amafaranga y’insimburamubyizi.

Ibi bikomeje kuba inzitizi ku guhindura imyumvire kwa bamwe mu rubyiruko, kuri Dr. Ismael Buchanan impuguke mu bya politiki ngo bishingira ku miryango ibahugura usanga ibaha ubumenyi bwubakiye ku bidakenewe mu Rwanda. Ndetse ngo n’ubwo hari byinshi leta y’u Rwanda imaze gukora mu guha amahirwe urubyiruko, ngo haracyakenewe imbaraga.

Yagize ati "usanga niba umuryango runaka utegamiye kuri leta uhabwa amafaranga n'igihugu cy'ubudage, ubona ko iyo politiki bashaka kujyana ni ya politiki igendana nicyo gihugu, biterwa n'ubahaye ubwo bushobozi kugirango bazamuke, hakwiye kubaho ingamba muri imwe mu mishinga cyangwa mu miryango itegamiye kuri leta ikajya ikorana na leta mu rwego rwo kugirango igendane kandi igafashwa na leta mu rwego rwo kuzamura imyumvire". 

Ubushakashatsi bw’ikigo gishinzwe ibarurishamibare mu Rwanda ku mibereho y’abaturage n’imiturire mu Rwanda bukigenderwaho kugeza ubu kuko ibyavuye mu bushakashatsi buheruka bwa 2022 bitaratangazwa, bugaragaza ko urubyiruko rugize hafi 70% by’abaturage b'u Rwanda, ibishingirwaho rugirwa amizero y’igihugu bikanaha inshingano inzego zose bireba mu gushingira ibikorwa byose ku rubyiruko.

Inkuru ya Gabriel Imaniriho Isango Star Kigali

 Dec 8, 2022 - 12:10