Urubyiruko 120 rwahawe impamyabushobozi yo guhamya umwaka rumaze rwiga imyuga

Mu gihe habura igihe kitageze ku mwaka gahunda ya Guverinoma y’u Rwanda y’iterambere izwi nka NST1 ikagera ku musozo, Minisiteri y’urubyiruko irasaba inzego z’abikorera ubufatanye n’izindi nzego mu guhanga imirimo no kuyishyiramo urubyiruko rudafite akazi mu rwego rwo kurandura ikibazo cy’ubushomeri cyane cyane bwibasiye urubyiruko.

kwamamaza

Kuri uyu wa 3 nibwo Abasore n’Inkumi 120 bamaze igihe kingana n’umwaka biga imyuga itandukanye bahawe impamyabushobozi mu rwego rwo guhangana n’ikibazo cy’ubushomeri cyugarije urubyiruko ngo bitewe n’ubumenyi buke ku mirimo iri ku isoko ry’umurimo.

Kwizera Jean Bosco umuyobozi mukuru wa SOS Children umuryango wita ku bana batagira kivurira ariwo wabahaye ayo masomo aragaruka kucyo bajyanye muri sosiyete.

Ati "dukoresha uburyo bwo guhugura abantu mu buryo 2, aho umuntu amara igihe mu ishuri akamara n'ikindi gihe kingana n'icyakabiri bakora muri kompanyi, umuntu abona impamyabumenyi ari uko abyujuje, ibyo bize bashobora kubikora mu buryo bufatika bikabaha n'amahirwe yo kuba babona akazi aho baba barimenyereje umwuga".

Bamwe mu basoje aya masomo y’imyuga itandukanye baravuga ko hari n’abatangiye kubibyaza umusaruro.

Umwe ati "byaramfashije cyane kuko ubungubu aho nakoreye imenyerezamwuga niho naje kubona akazi, ikintu cyatumye bampa akazi ni ubwo bumenyi nari mfite". 

Undi ati "nta kazi nari mfite, aya mahirwe nyabonye ndavuga nti ntabwo nayasuzugura reka nige kugirango nongere ubumenyi, nkihagera nabonye ari amasomo meza azamfasha mu buzima bwanjye bwa buri munsi".    

Ibyo ngo bishingiye kuri gahunda ya NST1 yuko intego ari uguhanga imirimo igera kuri 1.500.000, ku mwaka hakaboneka byibura 214,000 ibyo bikagabanya ubushomeri mu rubyiruko.

Mwesigye Robert, Umunyamabanga nshingwabikorwa w'inama y'igihugu y'urubyiruko ibarizwa muri Minisiteri y'urubyiruko ati "leta ntabwo twavuga ko aho tugeze hashimishije ariko tugomba gukomeza, muri urwo rugendo turimo kugerageza uburyo twahuza imbaraga twese, ibigo bya Leta na Minisiteri zose, tukiha umuhigo wo kuvuga ngo aha n'aha hari amahirwe aya n'aya, nitumara kugira ubwo buryo tuzagera kuri byinshi twifuza".         

Muri 2018 urubyiruko ruri hagati y'imyaka 16 na 30, 18.7% bari abadafite akazi naho 29.5% bakaba munsi y’umurongo w’ubukene.

Inkuru ya Berwa Gakuba Prudence / Isango Star Kigali

 Nov 30, 2023 - 07:30