Hari abaturage bibaza ku cyihishe inyuma yo kuba ababura urubyaro bagenda biyongera

Mu gihe hari abaturage bavuga ko bari kwibaza ku cyihishe inyuma yo kuba abashakana bakabura urubyaro bagenda biyongera. Inzobere mu buzima zigaragaza ko bifite impamvu nyinshi, ndetse zikanatanga inama ko abagiye gushyingiranwa bajya babanza kwipimisha kugira ngo bitazabakururira amakimbirane.

kwamamaza

Iyo uganira n’abantu batandukanye kucyo batekereza ku bashakanye, bakubwira ko abantu bashakana bagamije kubyara bakororoka, bakubaka umuryango mugari, nyamara ngo siko bose bahirwa n’iyi ntego yo gushinga urugo, kuko hari ababana bakamara igihe kinini nta rubyaro, ku mpamvu bamwe bavuga ko badasobanukiwe.

Umwe ati "mbona abantu benshi bamaze imyaka myinshi batarabyara, abo nzi bamaze imyaka 7 kandi barivuje buri wese asanga nta kibazo afite".

Kuri iyi ngingo yo kutabyarana hagati y’abashakanye, Sengoga Christopher, ukuriye urwego rw’uburengenzira n’ubuvugizi mu kigo giharanira uburenganzira n’ubuzima HDI Rwanda, avuga ko abantu bakwiye kuganirizwa kuri iyi ngingo mbere yo kwemeranya kubana kuko bishobora kuganisha ku makimbirane yageza no kuri gatanya.

Ati "maze igihe ndeba ingeri zigiye zitandukanye mu bihugu bitandukanye bakavuga ko abadafitanye abana byibuze umwaka umwe bashobora kubana amahoro igihe bamaze kumenya ko bashobora kutabyara byongera amakimbirane ntihabeho guhuza bikazavamo kuba abantu hagati yabo hahoraho umwiryane bikazavamo gatanya, mbere yuko babana icyo kiganiro cyakwiye kubaho, bati ese biramutse bishobotse umwe muri twe akaba adashobora kubyara byagenda gute, ese twagumana? ni ikintu bakwiye kuba baganira".     

Asobanura intandaro y’uku kubura urubyaro ku bashakanye, Dr. Mutabazi Leo, Umuganga wita ku babyeyi mu ivururo Polyclinique Medicaux sociale, avuga ko bisaba abajya gushakana kubanza kugana muganga akabapima.

Ati "habaho impamvu zitamdukanye,hari impamvu zishobora kuva ku mugore harimo hari n'izishoboro guturuka ku mugabo, izishobora guturuka ku mugore harimo kuba afite imisemburo yatuma atabasha gusama, ikindi gishoboka harimo kuba imiyoborantanga yarazibye, ku mpamvu zituruka mugabo akenshi ni ikibazo cyijyanye n'intanga hari igihe mu mashoro ziba zitarimo cyangwa zikaba zirimo ariko zidafite imbaraga, byose ni ibintu amenya iyo aje ukamusuzuma ukamufatira ibizami ukareba aho ikibazo gituruka, ku gitsinagore hari igihe usanga nta nyababyeyi afite ntabwo byakunda ko yabasha gusama".       

Mu rwego rwo gufasha abashakanye, itegeko rishya rigenga abantu n’umuryango ryasohotse ku wa 30 Nyakanga 2024 riteganya ko abashyingiranywe bashobora kororoka mu buryo busanzwe cyangwa mu buryo bw’ikoranabuhanga hagati y’umugabo n’umugore, mu gika cya kabiri cy’ingingo ya 279 kivuga ko kororoka mu buryo bw’ikoranabuhanga k’umugabo n’umugore bashyingiranywe bishobora no gukorwa hagati yabo n’undi muntu bagiranye amasezerano hakurikijwe amategeko abigenga.

Inkuru ya Yassini Tuyishimire / Isango Star Kigali

 Aug 6, 2024 - 08:37