Rwamagana: Hatashywe ikigo nderabuzima gishya cya Mwulire kitezweho gutanga serivise z’ubuvuzi zisumbuye

Mu karere ka Rwamagana hatashywe ikigo nderabuzima gishya cya Mwulire kitezweho gutanga serivise z’ubuvuzi zisumbuye ku zatangirwaga kuri Poste de Sante yahabaga, ibintu abaturage bavuga ko bizabarinda kongera kunyagirwa babuze aho bugama.

kwamamaza

Ikigo nderabuzima gishya cya Mwulire cyatashywe, abaturage bavuga ko kije gucyemura bimwe mu bibazo bahuraga nabyo baje kwivuza ku cyahoze ari Poste de Sante, birimo nko kuba bahahuriraga ari benshi ntibahabwe serivisi z’ubuvuzi uko bikwiye ndetse no kuba ntaho babonaga bikinga izuba cyangwa bugama imvura.

Umuyobozi w’akarere ka Rwamagana Mbonyumuvunyi Radjab, avuga ko serivise zatangirwaga ku ivuriro ryo ku rwego rw’ibanze Post de sante, ziyongereye zikagera ku rwego rwisumbuye rw’ikigo nderabuzima, ibintu bizafasha abatuye umurenge wa Mwulire kuzibonera hafi batarinze gukora urugendo runini bajya aho zitangirwa.

Yagize ati "hari irwariro ry'abagabo, irwariro ry'abagore ndetse n'irwariro ry'abana izo serivise zose ntabwo zahabaga, indwara zose zishoboka zizajya zihapimirwa mu gihe bapimaga ibizamini byoroheje gusa". 

Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’ubuzima Iyakaremye Zachee avuga ko kuba icyari ivuriro rito rya Mwulire cyahindutse ivuriro ryo ku rwego rwisumbuye, bagiye gushyiramo abaganga benshi ndetse n’ibikoresho bihagije kugira ngo serivise zizajya zihatangirwa zizabe koko ziri ku rwego rwisumbuye.

Yagize ati "serivise nziza ishingira ku ireme ry'abayitanga, ireme ry'abakozi , imirimo yo gushyira abakozi muri iki kigo nderabuzima igeze kure abenshi bamaze kuhagera n'abataraboneka turi kubashaka mu gihe cya vuba baraba bahageze, ibikoresho byinshi nabyo byarahageze ibindi bitarahagera bikaba biri mu nzira mu gihe cya vuba, imirimo yo kunoza serivise ihatangirwa tuzakomeza kuyikurikiranira hafi".   

Ikigo nderabuzima gishya cya Mwulire mu karere ka Rwamagana, ni kimwe mu bigo nderabuzima 16 biri muri aka karere. Kizaha serivise abaturage 33,936 batuye umurenge wa Mwulire ndetse n’igice cy’abatuye mu tugari tubiri tw’umurenge wa Munyiginya.

Serivise zigiye kwiyongera kuri iki kigo nderabuzima harimo iyo kuboneza urubyaro, gupfuka ibisebe, serivise y’ikingira ndetse n’ijyanye n’imirire.

Inkuru ya Djamali Habarurema / Isango Star Rwamagana

 May 30, 2023 - 07:44