Nyamasheke: Barishimira ingemwe za kawa zo gutera bari guhabwa

Mu karere ka Nyamasheke bamwe mu baturage baravuga ko kuba bari guhabwa ingemwe za kawa ngo bongere ubuso iteweho, bizateza imbere imibereho yabo.

kwamamaza

Abari guhabwa ingemwe za kawa ngo batere mu mirima yabo, barimo n’abo mu murenge wa Gihombo, umurenge ugizwe n’imisozi miremire inzobere mu buhinzi bwa kawa zigaragaza nk’iyifasha mu gutanga umusaruro uhagije. Bavuga ko ari ingenzi kuri bo kuko bagiye kongera ubuso iteyeho bakarushaho kwiteza imbere ubwabo n’igihugu.

Umwe yagize ati "mbere twari dufite ikawa ariko nta ngemwe twari dufite ubu baduteje imbere kubera ko baduhaye ingemwe z'ikawa tukaba tugiye kongera umusaruro, turishimye cyane".  

Umuyobozi mukuru w’uruganda rutunganya kawa “Rwamatamu Coffee” ruherereye mu murenge wa Gihombo Rutaganda Gaston avuga ko bahisemo guha abaturage ingemwe za kawa bagamije kuyisazura no kongera umusaruro itanga ariko abaturage nabo ikabakura mu bukene.

Yagize ati "ikawa zihari zirashaje ku buryo twahisemo kugirango tubahe ingemwe basimbuze izishaje kandi twongere n'umusaruro muri zone yacu, tubyitezeho umusaruro mwinshi kuko ikawa tubahaye ni ubwoko bwiza, ni ikawa nziza zihanganira uburwayi kandi zigira umusaruro mwinshi, turabasaba kugirango bazazifate neza, umusaruro niwiyongera nabo ubukene buzagabanuka ari mu buryo bufatika bw'amafaranga ari no kugirango bikenure no mungo zabo kuko babasha kubona amafaranga bakagura ibindi bakeneye". 

Mu karere ka Nyamasheke, kugeza ubu imibare igaragaza ko hari inganda zitunganya kawa zisaga 60, zitunganya umusaruro wera ku biti miliyoni 13,032,232 bingana na 15% by’ibiri mu gihugu hose.

Rwamatamu Coffee, muri uyu mwaka wa 2023 irateganya guha abaturage ingemwe za kawa zisaga 100,000, ndetse no mu mwaka utaha ikazabaha izindi ngemwe nazo zisaga 100,000.

Inkuru ya Rukundo Emmanuel Isango Star Nyamasheke

 Jan 30, 2023 - 07:01