Burera: Ibitaro bya Butaro byongerewe ubushobozi

Bamwe mu barwayi ba kanseri bavurirwa kubitaro bya Butaro mu karere ka Burera barishimira serivise bahabwaga ariko akarusho barushijeho kuko ibi bitaro byongerewe ubushobozi bwo kubavura batarinze koherezwa ahandi gukorerwa ibizamini bakagaruka ndetse rimwe narimwe bikaba byabaviramo ubundi burwayi.

kwamamaza

Musengimana Marie na bagenzi be ni bamwe mubarwayi ba kanseri bivuriza kubitaro bya Butaro bizwi nkibitaro by’inshuti mu buzima, byashyizwe kurwego rwa kabiri, bavuga ko ubu burwayi babumaranye igihe kirekire ariko bishimira serivise bahabwaga kuba byongerewe ubushobozi kuribo ngo bibaye akarusho.

Umuyobozi w’ibitaro bya Butaro Lt Col. Dr. Kayitare Emmanuel avuga ko kuba ibi bitaro byongerewe ubushobozi ari ikimenyetso cyuko abarwayi bagomba kujya bavurwa kare indwara itarakura cyangwa se ngo basiragizwe.

Ati "umurwayi wivurizaga aha kubera serivise zimwe zari zidahari byasabaga ko tumwohereza i Kigali guca mu cyuma bakagenda wenda bagasanga icyuma cyapfuye akagaruka, muganga arahungabana iyo avura umuntu akabona hari ibitagenda uko abitekereza, bwa buryo bwo kuvumbura ya ndwara tutagiraga byose tuzajya tubikorera hano, hari igihe ushobora kumujyana uburwayi bukaba bwamuhitana bitewe nuko mutabonye icyo mwashakaga ku gihe ngo mumuvure ku gihe".

Kuruhande rwa Minisiteri y’ubuzima ivuga ko kanseri ari ikibazo, kuba ibi bitaro bizavura bikanakora ubushakashatsi, ni intambwe ikomeje guterwa mu buvuzi bw’iyi ndwara, nkuko bivugwa na Minisitiri w’ubuzima Dr. Sabin Nsanzimana.

Yagize ati "kubona iki kigo kivura kanseri cyaguwe ni ikimenyetso cyerekana ko kanseri ni ikibazo ariko ntabwo ari ikibazo tugomba kureberera, abayirwaye bakabona ahantu hagutse bazajya bavurirwa, ni ikigo kizajya gikorerwamo ubushakashatsi kuri kanseri bikanafasha abanyeshuri biga ubuvuzi hafi aha cyangwa se no mu bindi bice by'igihugu, umunyarwanda aho ari hose akwiye kubona ubuvuzi bugezweho kandi akabubona hakiri kare".

Kugeza ubu kanseri mu Rwanda uburyo bwo kuyivura cyangwa kuyisuzuma kubarwayi bari ku cyiciro cya mbere ni cyakabiri mu Rwanda biri ku kigero cya 80%, ibi bitaro bya Butaro byatashywe byashyizwe ku cyiciro cya kabiri kiganisha kubitaro bya kaminuza byuzuye bitwaye arenga miliyali zirenga 10 z’amafaranga y’u Rwanda harimo n’ibikoresho bikaba bifite ubushobozi bwo kwakira abarwayi barenga 250.

Inkuru ya Emilienne Kayitesi / Isango Star Burera

 Oct 4, 2023 - 13:45