Musanze: Hari abahinzi binubira ko bahinze imyaka ikaragirwa

Abaturage bo mu murenge wa Nyange mu karere ka Musanze bari basabwe guhinga ingano muri gahunda yo guhuza ubutaka baravuga ko bahinze bajya gusaba imbuto bakababwira ko nta site y’ingano iba mu kagari kabo bagahinga amasaka none ngo ubuyobozi bwategetse ko aragirwa.

kwamamaza

Aba baturage bo mu kagari ka Cyivugiza mu murenge wa Nyange mu karere ka Musanze bavuga ko ubusanzwe bahingaga amasaka mu mirima yabo, nyuma bakaza gusabwa n’ubuyobozi  ko bahindura bagahinga ingano ubwo bategereza imbuto barayibura ngo babonye ubuhinge buraye bashyiramo amasaka ariko ngo bitegekwa ko aragirwa nkuko babivuga.

Aba baturage bavuga ko bahangayikishijwe n’imibereho y’ahazaza habo kuko imirima bahingaga ubu yambaye ubusa, baranasaba ubuyobozi ko bwabakuru mu rujijo, cyangwa ngo bagahabwa uburenganzira mu mirima yabo bagahinga icyo bashaka.

Umuyobozi w’akarere ka Musanze Bwana Ramuli Janvier avuga ko batiyumvisha uwaba yaratanze amabwiriza nkaya yo kuragira imyaka y’abaturage ngo kabone niyo baba baraciye mu rihumye ubuyozi bagahinga amasaka atariyo yarahagenewe aya ngo akaba ari amakosa agiye gukurikirinwa.

Yagize ati "ntabwo nzi umuntu waba yaratanze amabwiriza ngo amasaka yahinzwe yoneshwe mu rwego rwo guhana uwayahinze ibyo ntago nziko hari umuyobozi watanga ayo mabwiriza, ni amakosa icyo ni ikizira, hari site zagenewe ingano , uwaca mu rihumye ubuyobozi wenda tutarakoze neza ubukangurambaga ngo babyumve impamvu bagomba guhinga ingano,ni umuntu wakora n'ikosa ku giti cye ryo konesha ariko bitakitwa ko ngo ni uwonesheje kugirango bace intege uwarenze ku mabwiriza yo guhinga ingano".   

Uku kuba hari abaturage bari konesherezwa n’abagenzi babo hari abavuga ko biri kubateza amakimbirane hagati yabo yo kwihorera, dore nkubu ko hari uherutse gutemerwa inka isanzwe mu kiraro nyamara ngo ariyo yacungiragaho ubuzima.

Inkuru ya Emmanuel Bizimana Isango Star I Musanze

 Sep 26, 2022 - 09:24