NUDOR irasaba inzego z'abikorera mu Rwanda kwinjiza abantu bafite ubumuga mu byo bakora

Amahuriro y'imiryango y'abantu bafite ubumuga mu Rwanda irasaba inzego z'abikorera mu Rwanda kwinjiza abantu bafite ubumuga mu byo bakora kuko nabo bashoboye kandi bashobora gukora ibyo bakora neza nk'abandi bose.

kwamamaza

Mu muhango wo gusoza icyumweru mpuzamahanga cyahariwe abantu bafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga cyatangiye kuwa mbere w’iki cyumweru tariki ya 18, abafite bene ubwo bumuga baturutse mu Rwanda hose bakoze urugendo rw’amahoro rwaturutse hafi y’umujyi wa Kigali ruzenguruka hafi ya Camp Kigali, CHUK, rwerekeza Camp Free Zone mu mujyi wa Kigali aho uwo muhango wakomereje.

Hanamuritswe bimwe mu bikorwa bikorwa n’abarimo abafite ubumuga bwo kutavuga no kutumva aho Dr. Mukarwego N. Betty umuyobozi w’ihuriro ry’abantu bafite ubumuga mu Rwanda (NUDOR) avuga ko ari mu buryo bwo kwerekana ko nabo bashoboye ndetse ko abikorera bajya babagirira icyizere bakabashyira mu myanya y’imirimo itandukanye.

Ati "twe nk'abantu bafite ubumuga twifuza ko twahabwa umwanya tukabereka ibyo dushoboye, icyo dukora ni ugukora ubuvugizi tugahindura imyumvire kugirango naho umuntu asabye akazi ntibazajye bareba ubumuga ahubwo bazajye bita ku bushobozi afite".

Hon. Depite Uwamariya Odette Perezida wa komisiyo y'imibereho y'abaturage mu nteko nshinga amategeko y’u Rwanda, yijeje abafite ubumuga ubuvugizi kugirango babone uburenganzira bwose kandi kuri byose.

Ati "mu izina ry'ubuyobozi bw'inteko ishinga amategeko umutwe w'Abadepite turumva tuzafatanya n'izindi nzego kugirango bigerweho".

Insanganyamatsiko y’uyu mwaka iragira iti "abafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga aho bari hose ku isi bashobora gukoresha ururimi rw'amarenga igihe cyose".

Kugeza ubu ariko ibihugu 179 gusa ku isi nibyo bimaze kwemeza ururimi rw'amarenga aho basaba ko n’u Rwanda rwajya muri ibyo bihugu.

Inkuru ya Berwa Gakuba Prudence / Isango Star Kigali

 Sep 23, 2023 - 12:05