RDB iratangaza ko hakigaragara zimwe mu nzego zigenda biguruntege mu mitangire ya serivisi

Urwego rw’igihugu rushinzwe iterambere RDB, rutangaza ko nubwo imitangire ya serivisi igenda iterimbere muri rusange, hakigaragara zimwe mu nzego zigenda biguruntege mu mitangire ya serivisi ibi bikaba bibangamira iterambere ry’ubukungu bw’igihugu.

kwamamaza

Buri cyumweru cya mbere cy'ukwezi kwa 10 mu bihugu bitandukanye ni icyumweru cyahariwe abakiriya.

Karemera Fred umuyobozi wa Rwanda One Stop Center mu kigo cy'igihugu gishinzwe iterambere RDB,avuga ko icyo cy'umweru ataricyo gihe gusa cyo kwita ku mukiriya ahubwo ari ukwibukiranya ko serivisi nziza zigomba gukorwa kandi burigihe.

Yagize ati"ni icyumweru mpuzamahanga giteganyijwe mu bihugu byose ni umunsi watangijwe muri 1991 bitangirirye muri Amerika ariko uza kwizihizwa muri 1992, icyumweru cyahariwe umukiriya ,umuntu yakwibaza ati se niba ari icyumweru cya mbere cy'ukwezi kwa cumi buri mwaka nibwo abakiriya baba bagomba kwakirwa cyangwa gufatwa neza gusa? igisubizo ni oya umukiriya ni uhuriro ry'ubuzima bw'ikintu icyo aricyo cyose ukora , insanganyamatsiko y'uyu mwaka iravuga ngo ishimire serivisi , nubwo muri iy'imyaka ibiri ishize corona yadukoze mu nkokora ariko twari tumaze kugera ahantu heza ".

Nubwo kugeza ubu abenshi babangamiwe n'ibiciro bihanitse biriho ubu  ariko ngo ikijyanye na serivisi hagati y'umukiriya n'uwo asanze ngo ni ntamakemwa uretse ko ngo nta byera ngo de. 

Umwe yagize ati" imbogamizi ziriho ubu n'ibiciro ibintu byarahenze, amafaranga nta yahari ubwo rero umuntu ashaka serivisi akaza azanye amafaranga makeya biragorana kugirango mwumvikane niyo mbogamizi yonyine mbona,uyu munsi abantu bamaze kumenya gusaba serivisi no kumenya kuyitanga barakangutse kuko ubona ko kugirango ubone icy'umuntu ari ukubanza ku muha agaciro".

Alex Africa umukozi ushinzwe kunoza imitangire ya serivisi no kwimakaza imiyoborere myiza mu rwego rushinzwe rushinzwe imiyoborere RGB ahamya ko imitangire mibi ya serivisi nkizo idindiza iterambere ry'umuntu ndetse niry'igihugu. 

Yagize ati"twavuga ko serivisi mbi zidindiza iterambere kuko serivisi ni kimwe muzubaka iterambere ry'igihugu iyo abaturage bahabwa serivisi nziza nabo banyurwa nizo serivisi ndetse bakaba babyubakiraho bakorera igihugu, har'ibintu bituma umuturage anyurwa na serivisi ahawe, uko yakirwa,niba uyimuha koko ari umuntu ukora akazi nk'umwuga abyumva, ibyo biri mu bintu bituma serivisi inoga ,biri mu bituma serivisi igira icyo yongera mw'iterambere ry'igihugu,niba ukora ibintu wumva koko usobanukiwe,icya gatatu hari ukuba niba tujyanye n'ibijyezweho niba dukoresha ikoranabuhanga mu gutanga serivisi ibyo nabyo bituma twongera umusaruro tukagira icyo twunganira mw'iterambere ry'igihugu ariko tugatuma nabo duha serivisi banyurwa no kubahirirza igihe twashyizeho".

U Rwanda ni igihugu cya 1 mu karere ruherereyemo mu korohereza abashoramari. Ni urwa 2 kandi muri Afurika mu bihugu bifite ubukungu buhagaze neza,urwego rwa serivisi rukaba rugize 48% by’umutungo mbumbe w'igihugu.

 Inkuru ya Berwa Gakuba Prudence  

 Oct 8, 2022 - 14:01