Kayonza : Minisitiri Irere Claudette yasabye ko ikibazo cy'abana bataye ishuri kiba icya buri muntu

Mu gutangiza icyumweru cyahariwe uburezi,Minisitiri Irere Claudette yasabye abayobozi bo mu ntara y’Iburasirazuba ndetse n’ababyeyi muri rusange,guhagurukira ikibazo cy’abana bataye ishuri bataragaruka kigakemuka kuko ari ikibazo gihangayikishije.

kwamamaza

Iki cyumweru kigamije kureba uko gahunda y’amafaranga y’ishuri yubahirizwa ndetse no kureba ibindi bibazo bibangamira ireme ry’uburezi muri rusange. Mu ntara y’Iburasirazuba iki cyumweru cyatangirijwe mu karere ka Kayonza mu kigo cy’amashuri cya Fawe Girls School.Mu gihe mu ntara y’Iburazuba abana ibihumbi 12 bataye ishuri,iki ni kimwe mu bibazo bigaragara bicyeneye gucyemurwa.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Uburezi ushinzwe ikoranabuhanga, imyuga n'ubumenyingiro,Irere Claudette, avuga ikibazo cy’abana bataye ishuri gihangayikishije,agasaba abantu bose kugihagurukira kigakemuka.

Yagize ati "iyo umuntu areba imibare y'abagomba kuba bari ku ishuri ndetse n'abahari, uyumunsi ubona hari ikibazo, dukwiriye rero kurebera hamwe ntabwo byaba inshingano za bamwe cyangwa iz'abandi ni ikibazo kireba umuryango nyarwanda muri rusange aho ubonye umunyeshuri wakagombye kuba ari mu ishuri mukebure, mwohereze kw'ishuri, aho usanze ababyeyi batarimo gushyira imbaraga mu nshingano zabo zo kohereza abana mu ishuri ubakebure, icyo kibazo rwose kiradukomereye". 

Bamwe mu bayobozi b’ibigo by’amashuri mu karere ka Kayonza bavuga ko kuba abana batagaruka ku ishuri bishobora kugira ingaruka ku gihugu n’umuryango muri rusange,bityo bakaba biyemeje guhagurukira hamwe bakagira uruhare mu kugarura abo bana ku ishuri.

Umwe yagize ati "umwana utiga wataye ishuri agira n'izindi ngeso mbi kuruhande harimo ubwo bujura, harimo kwishora mu biyobyabwenge, harimo kutubaha, rwose ntago umwana utiga yanshimisha, rero icyo dukora, nashishikariza ababyeyi kugarura abana ku ishuri , aho tubona bananiranye dufite ingamba yo gusura urugo ku rugo muri ako gace ishuri riherereyemo, tukamenya ngo impamvu umwana ataza ku ishuri ni iyihe hanyuma tugakora ubwo bukangurambaga tukabigisha tugakora ibishoboka byose kugirango umwana wataye ishuri agaruke".  

Imibare y’abanyeshuri bamaze kugaruka mu ishuri mu karere ka Kayonza igaragaza ko mu mashuri y’incuke abamaze kugaruka ari 99.83%,mu mashuri abanza 96.39%,mu yisumbuye 93.32% naho muri TVET 87.53% nibo bagarutse ku ishuri.

Ni mu gihe muri iki cyumweru cyahariwe uburezi,hazakorwa igikorwa cy’ubugenzuzi mu bigo by’amashuri mu gihugu ,buzakorwa na Minisiteri y’uburezi ifatanyije n’iy’ubutegetsi bw’igihugu ndetse n’ikigo gishinzwe ibizamini n’ubugenzuzi bw’amashuri (NESA).

Inkuru ya Djamali Habarurema Isango Star Iburasirazuba

 Oct 19, 2022 - 08:38