Uruhare rw'ibigo by'imari mu kuzamura umusaruro w'ubuhinzi n'ubworozi

Mu rwego rwo kuzamura umusaruro w’ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi abakora uwo mwuga baturutse mu duce dutandukanye tw’igihugu bahuye n’ibigo by’imari bikorera mu Rwanda kugirango barusheho kuganirira hamwe ibyakorwa kugirango imbogamizi zibarizwamo izo nzego zikorane bya hafi zikurwemo.

kwamamaza

Ku bufatanye n’ikigega cy'Abanyamerika gishinzwe iterambere mpuzamahanga (USAID), hamwe n’ibigo bikorana bya hafi n’abakora ubuhinzi n’ubworozi mu Rwanda bahurije hamwe abakora ubuhinzi n’ubworozi baturutse hirya no hino mu gihugu bagirana ibiganiro byagutse n’abakora mu bigo by’imari bitandukanye aho ngo bigamije kwereka impande zombi amahirwe yava mu gukorana ndetse ko byabyara inyungu kandi ku mpande zombi.

Bamwe mu bahagarariye ibigo by’imari bakoramo bavuga ko uretse kubereka amahirwe bashobora kubona mu gukorana nabo ngo bagerageza no kubaherekeza bijyana no kubagira inama mbere yuko babaha inguzanyo zijyanye n’umwuga w’ubuhinzi n’ubworozi hirindwa igihombo.

Mukamana Beatha ukorera RIM Ltd ati "twebwe dufite sisiteme nziza yo kubanza kubigisha bifite ikintu kinini byahinduye mu mibereho yabo, uburyo dutanga inguzanyo z'ubuhinzi tumuha amafaranga akagenda agahinga agakurikirana igihingwa cye yazasarura amaze gutunganya umusaruro no kuwugeza ku isoko akabona kutugarurira ya mafaranga".  

Roger Iraguha ukorera duterimbere IMF Plc nawe ati "tugendana n'umuhinzi muri urwo rugendo tukamenya tuti umushinga we agiye kuwukorera aha hantu haberanye n'iki tukamugira inama, ni muri urwo rwego tudapfa gutanga amafaranga gutyo gusa kuko natwe tuyatanze gutyo gusa ntacyo twaba dufashije wa muhinzi mworozi".

Mukamana Beatha akomeza agira ati "iyo habayeho inzitizi cyangwa se imbogamizi zishobora gutuma umusaruro utaboneka, tubashishikariza kugura ubwishingizi mu buhinzi, iyo bitagenze neza bigaragara dushobora kumwongera amafaranga cyangwa se tukamwongerera igihe cyo kwishyura". 

Abakora ubuhinzi n’ubworozi hirya no hino baravuga ko guhura n’ibigo by’imari bagahana ibitekerezo byabagiriye umumaro bikangura ibitekerezo bityo ko bahamagarira n’abandi kwitabira kugana serivise z’imari kugirango biteze imbere binazamure umusaruro.

Ati "hari icyahindutse mu mikorere yacu kuko tubona ko ubuhinzi bushyigikiwe n'ubworozi, dushobora gutinyuka tukagana ibigo by'imari kugirango bidufashe kugirango duhindure tuve ku buhinzi bw'ibyo kurya gusa tugere no ku iterambere tube twasagurira amasoko tube twagemura no mu bindi bihugu byo hanze".  

Kugeza ubu ibigo by’imari bitanga inguzanyo mu nzego zitandukanye zirimo ubucuruzi, gutwara ibintu n’abantu, ubwubatsi ndetse n’ibindi, gusa ngo kubijyanye n’ubuhinzi n’ubworozi inyungu igenda igabanywa aho iri hagati 8% kugeza kuri 25% mu bigo by’imari binyuranye.

Inkuru ya Berwa Gakuba Prudence / Isango Star Kigali

 May 3, 2024 - 08:02