Nyagatare: Imboni z'umupaka zahawe amahugurwa azatuma zibasha kurinda umutekano

Imboni z’umupaka mu karere ka Nyagatare zahawe amahugurwa y’iminsi itatu azatuma zibasha kurinda umutekano no kugabanya iyinjizwa mu gihugu ry’ibiyobyabwenge birimo kanyanga byaturukaga mu bihugu by’abaturanyi.

kwamamaza

Amahugurwa izi mboni z'umupaka mu karere ka Nyagatare zahawe, aje nyuma y'uko aka karere gaherutse kuza ku mwanya wa mbere mu mihigo y'uturere, binatuma umukuru w'igihugu Paul Kagame mu ijambo risoza inama y’igihugu y’umushyikirano ashima imbaraga akarere kashyize mu kurwanya kanyanga.

Icyatumye kanyanga igabanuka ku rugero rushimishije mu karere ka Nyagatare, ni imboni z'umupaka zirinda umutekano ku byambu bisaga 84 ndetse n'iyinjizwa rya Kanyanga ivanwa mu bihugu by'abaturanyi.

Umuyobozi w'intara y'Iburasirazuba CG Emmanuel Gasana, yavuze ko aya mahugurwa y'imboni z'umupaka, aje gushyira ikibatsi mu kurinda ibyambu, bityo abasaba, kongera imbaraga mu kurinda umupaka kugira ngo kanyanga icike burundu.

Yagize ati "turabasaba yuko bakomeza iyi ntumbero cyane cyane ko banashimwe natwe kandi tubashima no gukomeza gukora kurushaho, turabibutsa ko umurimo mwiza ubaho ari uwa none, izina bihaye, igihango bafitanye n'igihugu nibyo byabafasha kugirango inshingano zabo bazikore neza kurushaho".    

Bamwe mu mboni z'umupaka zakoze aya mahugurwa, ziyemeje guca burundu kanyanga n'ibindi byose bishobora guhesha isura mbi akarere ka Nyagatare, bacunga ibyambu neza barinda iyambuka ry'umupaka mu buryo bunyuranije n'amategeko, kugirango akarere kabo kazongere kagaruke ku mwanya wa mbere mu mihigo.

Umwe yagize ati "byinshi twabikoraga ariko ibyari byarasigaye bitanogejwe turongera tubihuze kugirango turusheho gukora umutekano neza". 

Undi yagize ati "ku mupaka biba bigoranye ariko tugomba kugerageza ibishoboka byose ku buryo nta cyuho kigomba kuzamo". 

Imboni z'umupaka zahuguwe mu karere ka Nyagatare zaturutse mu mirenge irindwi ikora ku mupaka w’u Rwanda na Uganda ndetse n’uw’u Rwanda na Tanzania. Izi mboni zigera kuri 611 harimo abagabo 568 n'abagore 43.

Inkuru ya Djamali Habarurema / Isango Star Nyagatare

 May 15, 2023 - 09:09