Musanze: Abangavu babyariye iwabo baravuga ko bahabwa akato n'imiryango bavukamo

Abangavu babyariye iwabo bo mu murenge wa Muko mu karere ka Musanze baravuga ko kubera bitewe no guhabwa akato n’imiryango bavukamo bitera benshi kujya ku muhanda mu buzima bavuga ko buba butoroshye.

kwamamaza

Aba bana b'abangavu bose babyariye mu rugo ni abo mu murenge wa Muko mu karere ka Musanze, aba bana biganjemo abatewe inda bafite imyaka 14, 16 na 15, ngo bakimara guterwa izi nda byahise bikurikirana n’ibibazo byo gutotezwa n’imiryango yabo bavukamo.

Umwe yagize ati "iyo umaze guterwa inda ukiri iwanyu bakwirukaho ngo genda usubire iyo wayikuye, mbese bakaguha akato bakakuraza hanze, ku buryo hari igihe wakiyahura kubera ibibazo by'iwanyu".   

Ngo uretse no gutekereza kwiyahura kubera akato bahabwa n’iwabo, abenshi bagiye ku mihanda, ni ubuzima nabwo basobanura ko busa n’ubushaririye.

Ndagijimana Deogratias umukozi w’impuzamiryango Profames Twese hamwe, avuga ko mu biganiro bari kugirana n’abakobwa babyariye iwabo ndetse n’inzego zibanze biri no kwitabirwa n’abamwe mu babyeyi baba bana,byitezweho guhindura imyumvire n’imyitwarire ku mpande zose.

Yagize ati "dufatanya n'inzego z'ibanze n'izindi nzego zose zibishinzwe gukurikirana aba bana kandi hari igihe duhamagara imiryango y'aba bana tukayiganiriza kandi birimo biratanga umusaruro, iyo tuganirije iyi miryango imyumvire igenda ihinduka".  

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Muko Bisengimana Janvier, avuga ko kubufanye n’abafatanyabikorwa ba Leta batandukanye, hari gahunda yo guhuza abana babyariye iwabo n'ababyeyi babo yiswe "umuryango utekanye" iri gukemurirwamo ibi bibazo.

Yagize ati "wasangaga ababyeyi bafite imyumvire yuko umwana w'umukobwa wabyariye mu rugo aba yakoze amahano, aba yakoze ibidakorwa ugasanga rimwe na rimwe barabatererana ndetse bikagera naho usanga bashaka gusa naho babirukanye mu miryango ariko ku bufatanye n'inzego dufatanya mu buzima bwa buri munsi twashyizeho gahunda y'umuryango utekanye aho twashyizeho gahunda yo kwegera abana n'ababyeyi babo tugerageza kubahuza tubereka ko kuba umwana yabyaye ntabwo bivuga ko ahita aba igicibwa".  

Hari abagaragaza ko kudaha abangavu babyariye iwaba akato bituma biyakira, mugihe iyo bagahawe n'imiryango yabo bituma abenshi biyanga kuburyo hari n'abakomereza mu ngeso mbi, akenshi bitwe n’amaburakindi, aba bangavu babyariye iwabo bo bavuga ko iyo bikomeje gutyo abo babyaye bakajya kubazererana babasiga mu muhanda akaba ariyo babaraga bagasigara bafite andi mazina ku muhanda.   

Icyakora ku bufatanye n’imuryango itandukanye aha mu murenge wa Muko hari abatangiye gufashwa kugaruka murugo bagakomeza amashuri bakanashakirwa ubutabera.

Inkuru ya Emmanuel Bizimana / Isango Star  Musanze

 Apr 3, 2023 - 08:21