Abakora umwuga wo kubumba ibikoresho bitandukanye bugarijwe n’ikibazo cyo kubura isoko

Abakora umwuga wo kubumba ibikoresho bitandukanye mu mujyi wa Kigali bavuga ko bugarijwe n’ibibazo bitandukanye cyane cyane kubura isoko rihagije ry’umusaruro w’ibikorwa byabo. Ihuriro ry’ababumbyi mu Rwanda (COPORWA) rikangurira abaturarwanda kudakomeza gutumiza hanze ibikoresho mu gihe ari bimwe n’ibikorerwa mu Rwanda bikorwa n’abo babumbyi, ni mu gihe umujyi wa Kigali ubafasha kwibumbira mu makoperative ariko ukanabagira inama yo kwamamaza ibyo bakora.

kwamamaza

Iyo utembera mu bice bitandukanye by’umujyi wa Kigali cyane cyane ahegereye ibishanga, uhasanga ibikorwa bitandukanye byiganjemo ibijyanye no kubumba ibikoresho bitandukanye nabyo byiganjemo amavaze n’imirimbo yo gutaka bitegereje abaza kubigura.

Iyo uganiriye n’abakora umwuga wo kubumba bakugezaho ibibazo bahura nabyo cyane cyane ibyo kubura abakiriya n’isoko rihagije ry’ibi bikorwa baba bakoze.

Ku murongo wa Telephone Isango Star yaganiriye n’umunyamabanga nshingwabikorwa w’ihuriro ry’ababumbyi mu Rwanda COPORWA, Ingabire Alex, yavuze ko mu gukemura ibi bibazo bagenda bakora ubukangurambaga ndetse bakanagirana ibiganiro na Leta mu gukemura ibi bibazo gusa anakangurira abaturarwanda gukomeza gukoresha ibikoresho bikorerwa mu Rwanda aho kubitumiza hanze.

Ati "tugenda dukora ubuvugizi buhoro buhoro kugirango turebe ko twaganira n'ibigo byose na za Minisiteri na PSF ku buryo dushoboro kuzateza uriya mwuga imbere na babantu bagura ibintu byo hanze tukaba twabashishikariza kugaruka kuby'iwabo kuri gakondo".  

Mu butumwa bugufi twandikiwe na Visi Meya w’umujyi wa Kigali ushinzwe ubukungu n’imibereho myiza, Urujeni Martine, asubiza kucyo bafasha aba babumbyi yagize ati ”icyo umujyi wa Kigali ukora ni ukubafasha kwishyira hamwe mu makoperative, icyo twababwira ni uko nabo bashyiraho akabo, bakigisha abantu ibyiza by’ibyo bakora, natwe tuzakomeza kubibafashamo kugirango tugire Kigali icyeye. Uko umuntu akora ibintu byiza kandi akabyamamaza niko birushaho kumenyekana, ntago watera imbere utamamaza ibyo ukora.”

Mu ibarura riheruka gukorwa muri 2012 na COPORWA, rigaragaza ko mu Rwanda hose hari amakoperative 134 y’ababumbyi agizwe n’imiryango 36000.

Inkuru ya Yassini Tuyishimire / Isango Star Kigali

 Jan 15, 2024 - 12:59