Abakozi 63 bangana na 22% mu kigo cy'ubugenzuzi bukuru bw'imari ya Leta bamaze gusezera

Abagize Inteko ishinga amategeko y’u Rwanda umutwe w’Abadepite baribaza impamvu umubare munini w’abakozi mu kigo gishinzwe ubugenzuzi bukuru bw’imari ya Leta bivana mu kazi abandi bagasezera nta mpamvu zifatika bakajya gukorera mu bindi bigo n’izindi nzego zitandukanye, nyamara ariko imwe mu mpamvu ivugwa harimo inshingano nyinshi ziba muri icyo kigo ariko umushahara ukaba muke.

kwamamaza

Raporo ya Komisiyo ishinzwe gukurikirana imikoreshereze y’imari n’umutungo by’igihugu PAC ku isesengura rya raporo y’igenzura ryakorewe urwego rw’ubugenzuzi bukuru bw’imari ya Leta, hamwe na raporo y’ibikorwa by’uru rwego by’umwaka warangiye kuwa 30 Kamena 2022, yagaragaje ko mu kigo cy’ubugenzuzi bw’imari ya Leta guhera mu mwaka wa 2019- 2022 muri iki kigo abakozi bagera kuri 63 bamaze gusezera. Ni ikibazo giteye impugenge.

Bamwe mu badepite mu nteko ishinga amategeko baravuga ko koko icyo ari ikibazo gikomeye mu kigo nk’icyo gifite inshingano zikomeye zo kugenzura imari ya Leta ndetse ko abakozi bakivamo ari igihombo gikomeye bitewe n’ubushobozi bwabo.

Mu isesengura PAC yakoze mu bugenzuzi bukuru bw’imari ya Leta ubwo hagaragazwaga icyo kibazo hafashwe umwanzuro wo kongera abakozi ndetse hanatekerezwa kongezwa umushahara ku buryo bwikubye 15% mu myaka itatu.

Bigaragazwa ko 22% by’abakozi mu biro by'umugenzuzi mukuru w’imari ya leta bamaze gusezera ariko ngo nubwo icyo kibazo cyagaragaye aho ariko muri rusange ikibazo cy’ubusumbane bw’imishahara ku bakozi bakorana ndetse bananganya ubushobozi n’ubumenyi, ni ikibazo gihangayikishije mu bigo bya Leta yewe n’iby’igenga ku buryo hasabwa ko Minisiteri y’abakozi ba Leta n’umurimo yakagize icyo ikora igashyiraho umushahara fatizo.

Inkuru ya Berwa Gakuba Prudence / Isango Star Kigali

 Apr 5, 2023 - 07:36