Musanze : Abaturage bo mu murenge wa Kinigi bafite abana bahuye n’ikibazo cy’ingwingira borojwe inkoko

Abaturage bo mu murenge wa Kinigi bafite abana bahuye n’ikibazo cy’igwingira barishimira ko bari guhabwa inkoko zitera amagi zizafasha abana babo kugira ubuzima bwiza.

kwamamaza

Akarere ka Musanze kaza muri 5 twambere mu gihugu, twugarijwe n’igwingira aho kari ku kigero cya 45% by’abana bagwingiye.

Mu rwego rwo guhangana n’iki kibazo ubuyobozi bw’akarere ka Musanze  kubufatanye n’ishyirahamwe ry’abaturage baturiye Parike y’igihugu y’ibirunga Sacola abatishoboye bahawe inkoko zo kubafasha kwikura muri ibyo bibazo by’igwingira, ibintu iyi miryango yishimira ikavuga ko bigiye kuyifasha koko.

Umuyobozi w’ishyirahamwe ry'abaturage baturiye parike y'igihugu y’ibirunga Sacola ,Nsengiyumva Pierre Celestin, avuga ko bahisemo kuza gutanga umusanzu mu guhangana n’igwingira ry’ugarije aka karere nyuma yo kubona ko ari ikibazo gishobora kuzakomeza.

Yagize ati "iyi ni gahunda dusanzwe dukora kuko ni inshuro ya 5 dutanga inkoko ku miryango ifite ikibazo cy'imirire mibi cyane cyane abana bagwingiye, mu rwego rw'akarere dufite abana 45% bagwingiye". 

Ramuli Janvier umuyobozi w’akarere ka Musanze, avuga ko hari gahunda yatangijwe muri aka karere yiswe inkoko 2 mu muryango igwingira hasi, byitezweho ko izakemura iki kibazo, akanibutsa abahawe izi nkoko ko zizakurikiranwa hatazagira abazigurisha bakazinywamo inzoga.

Yagize ati "igi rimwe kuri buri mwana ku munsi n'umubyeyi utwite dusanga afashe urwo rugendo mu gihe umubyeyi atwite muri ya mezi 9 abasha kubona ya magi mu mezi 9 ashobora kubyara umwana utagwingiye, tuzajya tubakurikirana umunsi ku munsi kugirango hatagira uwatatira igihango, hari bamwe batajya bitwara neza akagurisha akajya kunywa inzoga".    

Imiryango igera kuri 350 niyo yorojwe inkoko buri muryango uhabwa 2, kuba aka karere ka Musanze kaza mu turere tuza imbere mu twazahajwe n’igwingira, hari n'abavuga ko biterwa n’imyumvire yabagatuye mu gutegura amafunguro aboneye ngo impamvu ituma basabwa no kongera gushyira umutima ku gutegura indyo y’uzuye.

Inkuru ya Emmanuel Bizimana / Isango Star  Musanze

 Apr 28, 2023 - 07:50