CNF : Umugore mu gufasha igihugu kugira umuryango ushoboye kandi utekanye

Abagore bagize inama y’igihugu y’abagore mu mujyi wa Kigali barishimira umusanzu wabo mu gufasha igihugu kugera ku ntego gifite yo kugira umuryango ushoboye kandi utekanye, abagore bateraniye muri iyi nama bavuze ko kuba uyu munsi umugore ari mu bikorwa byose by’iterambere ry’igihugu ari icyerekana agaciro yahawe kandi akakabyaza umusaruro.

kwamamaza

Ubwo hateranaga inama y’igihugu y’abagore ku rwego rw’umujyi wa Kigali, abagore bamuritse ibyo bagezeho umwaka wa 2021/2022, ndetse banahiga ibikorwa bateganya gukora muri 2022/2023.

Kayesu Geneviève, Umuhuzabikorwa w’inama y’igihugu y’abagore mu mujyi wa Kigali yavuze ko ibyo bagezeho ari byinshi ariko icyo bishimira cyane ari uko magingo aya umugore ari hose hashoboka ngo afashe igihugu kugira umuryango ushoboye kandi utekanye.

Yagize ati ibyagezweho ni byinshi rero ariko ikinejeje cyane nuko umuryango urushaho kumva neza inshingano z'umuryango, uyumunsi nusanga umugore ari imbere afatanyije n'abandi mu kurwanya icyorezo runaka, nubona abana babaswe n'ibiyobyabwenge umugore agahaguruka tugafatanya twese.   

Urujeni Martine, Umuyobozi w'umujyi wungirije ushinzwe ubukungu n'imibereho y'Abaturage yavuze ko imihigo bahiga igamije cyane kwita ku muryango.

Yagize ati imihigo twasinye ikaba cyane cyane igamije gukemura ibibazo, kwita ku muryango by'umwihariko.  

Arakomeza avuga ko ubufatanye hagati y’umuryango wose busabwa ngo izi intego z’iterambere zigerweho.

Yakomeje agira ati ntago dushobora kuvuga umugore tutavuze umugabo kuko urugo cyangwa se umuryango, ugizwe n'umugabo , ugizwe n'umugore ndetse n'abana kubagize umugisha wo kubagira, rero ntago ari uruhare rw'umugore wenyine, ni uruhare rwacu twese haba umugabo haba umugore ndetse n'abana ndetse n'ubuyobozi bwegereye abaturage.   

Zimwe mu mbogamizi zagaragajwe mu kugera ku ntego z’umuryango ushoboye kandi utekanye harimo kuba uko umugore ateye imbere biganisha ku kubura umwanya wo kwita ku burere bw’abana, amakimbirane mu ngo, n'ibindi byose bishobora gutuma ejo hazaza h’umwana hangirika hafatwa ingamba zo kwita ku bisubizo by’ibi bibazo bitarenze umwaka wa 2024.    

Inkuru ya Bahizi Heritier Isango Star Kigali

 Sep 13, 2022 - 10:01