Leta irasaba abaturage ubworoherane muri gahunda yo kwimura abatuye mu manegeka

Minisiteri ishinzwe ibikorwa by’ubutabazi MINEMA iravuga ko kurengera no kurinda abaturage b’igihugu ari inshingano za Leta bityo ko itareka ngo abantu batuye ahantu hashobora gushyira ubuzima bwabo mu kaga bagerweho n’ibiza hamwe n’ingaruka zabyo Leta irebera.

kwamamaza

Nyuma yuko ikigo cy'igihugu cy'iteganyagihe (Meteo Rwanda) gitangaje ko igihe cy’umuhindo gishobora kuzarangwa n’imvura ndetse n’umuyaga mwinshi, ibishobora kwangiririza bamwe mu baturage bagituye mu manegeka ahashobora gushyira ubuzima bwabo mu kaga, gusa ngo Leta ntishobora kurebera ahubwo ngo inshingano zayo ni izo kurengera no kurinda abaturage nkuko itegeko ribivuga.

Kayisire Marie Solange wari Minisitiri ushinzwe ibikorwa by'ubutabazi ubwo yari mu kiganiro Urubuga rw’Itangazamakuru n’ibyo yagarutseho.

Yagize ati “itegeko nshinga riteganya ko Leta ifite inshingano zo kubahiriza, kurengera no kurinda ikiremwamuntu, ariko inafite mu nshingano na none itegeko nshinga riha Leta gukangurira abene gihugu kujya mu bikorwa bigamije kugira ubuzima bwiza ariko ikabigiramo uruhare”.

Gusa bamwe mu batuye muri utu duce icyo bahurizaho n’uko icyo bakeneye kuri Leta ari ubufasha bw’ubushobozi kugirango babashe kwimuka, aba ni abaturiye ruhurura ya Mpazi iri mu karere ka Nyarugenge mu mujyi wa Kigali.

Umwe yagize ati “Leta kubera ko iba yabivuze yabibonye iba igomba kubashakira aho gutura bakava hejuru yayo mazi kubera ko ntabwo waba utuye hejuru y’amazi ngo imvura nigwa ibaye nyinshi ntiyabura kukujyana”.  

Undi yagize ati “hakwiye kubaho imikoranire myiza hagati ya Leta n’abaturage kugirango ibyo biveho, kuko ntabwo wabwira umuntu ngo va mu manegeka nta handi afite ho kujya, Leta iba ikwiye kureba uko yafasha abantu abatishoboye ikaba yabakura muri ayo manegeka".

Kuri ibi ngo Leta irizeza ubufatanye abaturage ariko ngo bisaba ukoroherezanya hagati ya Leta n’abaturage nkuko Musabyimana Jean Claude Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu abivuga.

Yagize ati “icyo dusaba abantu tworoherane, hari ibimenyetso bivuga ngo aha hantu ni habi ntabwo hemewe guturwa cyangwa se haturwa gutya tubyubahe, nta kibazo twagira, urenganye amategeko arahari ngo aturenganure twese kandi twese tubereyeho kugirango ibyo bintu tubyubahirize, dukwiye gufatanya kugirango abaturage bacu babeho neza……….”

Umujyi wa Kigali uvuga ko kuri ubu hari kuba ubukangurambaga ariko ngo mu kwezi kwa cyenda ibyo kwimura abatuye ahashobora gushyira ubuzima bwabo mu kaga bizatangira gushyirwa mu bikorwa.

Ibyo ni ibivugwa mu gihe MINEMA itangaza ko muri uyu mwaka gusa abantu 202 bamaze guhitanwa n’ibiza barimo 135 bishwe n’ibiheruka kwibasira Intara y’Amajyaruguru, iy’Iburengerazuba n’iy’Amajyepfo mu kwezi kwa 5.

Inkuru ya Berwa Gakuba Prudence / Isango Star Kigali

 Aug 23, 2023 - 09:23