RGB irasaba amadini n'amatorero kwigisha ibyubaka ubumwe n'amahoro

Mu Rwanda hateraniye inama y’iminsi 2 yaguye y’Itorero Methodiste Libre ku isi yose aho intego yayo ari ukugira ubufatanye ku kugera ku ntego y’ubumwe kandi ku isi hose.

kwamamaza

Abaturutse mu bihugu 105 bitandukanye ku isi bahagarariye itorero ry’Abametodiste bateraniye i Kigali mu nama y’iminsi ibiri ibahuje aho ngo bagamije kwibukiranya ubumwe bubahuza kugirango nk’imirimo y’itorero bahurize hamwe bazagere ku bumwe buhoraho bwo ntego y’iterambere muri rusange rya buri muntu yifuza nkuko inzego z’ubuyobozi zibibasaba.

Dr Usta Kaitesi umuyobozi mukuru w'urwego rw'igihugu w'imiyoborere, RGB ati "intego ikomeye cyane y'inama bahisemo intego ivuga ngo ubufatanye mu gushobora kugera ku ntego zabo, icyo tubifuzaho kiri no mu mikorere yacu nk'igihugu, dusanzwe dufata imiryango itari iya Leta nk'abafatanyabikorwa mu nzira y'iterambere, turabifuzaho gukora uwo murimo neza mu buryo bufasha abaturage guhinduka....."     

Umuyobozi Mukuru w’Itorero Methodiste Libre mu Rwanda, Bishop Samuel Kayinamura avuga ko ari uruhare rw’amatorero n’amadini mu kugira uruhare kukwigisha abayagana kubumbatira ubumwe aho kubiba amakimbirane aganisha ku bibi.

Ati "uruhare rw'amadini ni uguhamagarira abantu kumenya kubaha uburenganzira bwa kiremwamuntu, duhamagarira abantu gukomeza gukundana no kuba umwe, ibyo tuzakomeza kubivuga, kubyigisha". 

Ibyo byagarutsweho mu nama iba buri nyuma y’imyaka 4, ibaye ku nshuro yayo ya 6, aho uyu mwaka bwa mbere yabereye mu Rwanda.

Kugeza ubu imibare yerekana ko itorero ry’Abamethodiste rifite Abakiristu barenga ibihumbi 400 mu Rwanda hose.

Inkuru ya Berwa Gakuba Prudence / Isango Star Kigali

 Oct 27, 2023 - 14:41