Nyarugenge: Ababyeyi bo mu murenge wa Mageragere barishimira ikigo nderabuzima cya Nyarurenzi begerejwe

Hari Ababyeyi bo mu murenge wa Mageragere akarere ka Nyarugenge bavuga ko bagorwaga no kugera ku kigo nderabuzima ku buryo hari ababyariraga mu ngo ndetse no mu nzira, ariko ngo nyuma yo kwegerezwa ikigo nderabuzima cya Nyarurenzi ubu byakemutse.

kwamamaza

Bamwe mu babyeyi bo mu kagari ka Nyarurenzi umurenge wa Mageragere ,akarere ka Nyarugenge ko mu mujyi wa Kigali, baravuga bagorwaga n'urugendo bakoraga bajya kubyara bikarangira babyariye mu nzira,ariko ngo nyuma yo kwegerezwa ikigo nderabuzima cya Nyarurenzi ubu byarakemutse.

Umwe yagize ati "mbere warahageraga ugatinda bitewe n'ikigo nderabuzima wagiyeho kuko byabaga ari kure ugashobora kugerayo wabyariye no mu nzira ariko kuko ari hafi urahagera bagahita bakwakira".   

Nihongere Janvier umuyobozi w’ikigo nderabuzima cya Nyarurenzi aravuga ko iki kigo nderabuzima cyagabanyije imfu z’ababyeyi bapfaga babyara.

Yagize ati "tumaze imyaka 8 nta mubyeyi n'umwe upfa byavuye ku bintu byinshi, imbaraga Leta yashyizemo n'abafatanyabikorwa, harimo kwegereza hano abaganga ikibazo tukakibona hakiri kare, gushyiraho ibyuma bibasha kudufasha, ibyo byose bituma ibijyanye no kubungabunga ubuzima bw'umwana n'ubw'umubyeyi bigenda neza".     

Sibomana Hassan umuyobozi w’agateganyo w’ishami rishinzwe ubuzima bw’umubyeyi n’umwana mu kigo cy’igihugu cyita ku buzima RBC aravuga ko hagiye kongerwa serivise z’ababyeyi zihatangirwa ndetse n'izindi.

Yagize ati "hano hari kwitabwaho ku kijyanye no kugirango twongereho umubare wa serivise ndetse nibiba ngombwa n'uburyo bukeneye ubundi bufasha bwo kuba yabyara abazwe bishoboka byakorerwa ku kigo nderabuzima, harimo haragenda hiyongeramo umubare w'abakozi aho hari abaganga baturuka ku bitaro bya Nyarugenge, si ukureba gusa ku bijyanye na serivise zo kwita ku buzima bw'umubyeyi n'umwana ahubwo hakiyongeramo n'izindi serivise zo kwita ku ndwara zitandura ndetse n'ubuzima bwo mu mutwe".

Ku bufatanye n’umushinga uterwa inkunga n’Ababiligi wa Enabel binyujijwe mu cyitwa "Barame" bateza imbere ubuzima bw’umwana n’umubyeyi bakaba bakorera mu turere 7 aritwo Nyarugenge,Rusizi,Karongi,Nyamasheke,Rulindo,Gakenke,na Gisagara, kuva mu mwaka 2000 ababyeyi bapfaga babyara bari 1071 mu bihumbi 100 , kurubu bageze kuri 203 mu bihumbi 100 babyara.

Inkuru ya Kamaliza Agnes / Isango Star Kigali

 Mar 31, 2023 - 08:40