Haracyari imbogamizi ku bantu bafite amayeri yo kunyereza umutungo bakawuhisha mu mahanga

Inzego zishinzwe gukurikirana ibyaha bya ruswa mu Rwanda zigaragaza ko hakiri imbogamizi ku bantu bafite amayeri menshi yo kunyereza imitungo bakayibika hanze y’u Rwanda kubakurikirana bikaba bikiri imbogamizi.

kwamamaza

Urwego rw’Umuvunyi nk’urwego rufite inshingano zo gukumira no kurwanya ruswa rutanga ingero z’uko amayeri y’abanyereza umutungu wa Leta agenda yiyongera ndetse banawusahurira hanze y’u Rwanda ngo haracyari imbogamizi mu kubakurikirana nkuko bivugwa na Madame Nirere Madeleine umuvunyi mukuru.

Yagize ati "umunyarwanda ugasanga yarafite kompanyi umutungo wose awikuyeho kandi wabona imodoka agendamo wabona inzu abamo ukabona ko ni umuntu ufite amafaranga menshi wajya muri sisiteme ugasanga nta kintu kimwanditseho, ni ukuvuga ngo aba afite kompanyi yanditse ku bandi bantu, umenyekanisha umutungo ashobora kuba afite umutungo wundi ahishe ahantu mu gihugu hano cyangwa hanze, iyo mitungo yo hanze kuzayigera bisa ubufatanye n'inzego zo hanze".      

Ni ikibazo n’umuryango utari uwa Leta urwanya ruswa n’akarengane (Transparency International Rwanda) unakora ubushakashatsi kuri ruswa kenshi uvuga ko kunyereza umutungo ababikora bakawujyana hanze y’u Rwanda bitizwa umurindi n’uko hari amasezerano mpuzamahanga u Rwanda rutarasinya kandi ngo n'amategeko y'u Rwanda aracyarimo ibyuho.

Bwana Appolinaire Mupiganyi umuyobozi nshingwabikorwa w’uyu muryango Transparency International Rwanda nibyo agarukaho.

Yagize ati "u Rwanda kugeza ubungubu ntabwo rurasinya amasezerano y'ihuriro mpuzamahanga rifasha gukorera mu mucyo cyane cyane mu bijyanye n'ubucuruzi bw'amabuye y'agaciro, mu bucuruzi bw'amabuye y'agaciro niho hantu hari amafaranga menshi, iyo rero ubwo buryo butanoze bwo kureba abo bashoramari nabyo bituma Leta ihomba amafaranga menshi, aho rero twahabonye icyuho [.........]" 

Ubushinganjacyaha bukuru bw’u Rwanda bwumvikana buvuga ko abanyereza umutungu bafite amayeri menshi ku buryo arenze ubushobozi bwabo bwo kuyatahura mu buryo bw’ikoranabuhanga nkuko bigarukwaho na Bwana Ntete Jules Marius umugenzu mukuru mu bushinjacyaha bukuru bw’u Rwanda.

Yagize ati "aba bantu nta kandi kazi baba bafite akazi kabo ni ukwirirwa batekereza uburyo bwo gutwara aya mafaranga ku buryo ubu dufite ikibazo gikomeye cy'uko basigaye baturusha ubumenyi, twebwe dushinzwe kubakurikirana baturusha ubumenyi, iki rero ni ikibazo gikomeye cyane cyuko abantu barimo baragenda barusha abagenzacyaha n'abashijacyaha ubumenyi muri ibi bintu".      

Imibare itangwa n’ubushinjacyaha bukuru bw’u Rwanda igaragaza ko mu myaka 5  ishize dosiye zo kunyereza imisoro ubushinjacyaha bukuru bwatsinze ni 50 nyarama amafaranya yaregerwaga yabarirwaga muri Miliyari zirenga 18 z'amafaranga y'u Rwanda ,ayo kunyereza umutungo amadosiye ari 700 afite miliyari zirenga 7 na miliyoni 600.

Kuva muri 2015 u Rwanda rwohereje amadosiye 15 yo gusaba ibihugu gukora iperereza mu mahanga kuri ibi byaha by’iyezandonke kandi runatanga impapuro 9 zo guta muri yombi abakekwaho ibyaha mu gihe n’u Rwanda narwo rwakiriye ibihugu 3 birwoherereza impapuro zisaba gukora iperereza ku bantu babyo bakoze ibyaha by'iyezandonke bari mu Rwanda. 

Inkuru ya Theoneste Zigama Isango Star Kigali

 Feb 13, 2023 - 06:21