Umuco utuma abarezi babeshya abana ibijyanye n’ubuzima bw’imyororokere

Ishami ry'umuryango w'abibumbye rishinzwe uburezi, ubumenyi n'umuco (UNESCO), rivuga ko umuco ukomeje kuba imbogamizi mu gukemura ikibazo cy’abakiri bato batabona amakuru ahagije ku buzima bw’imyororokere, iyi ikaba ariyo mpamvu batangije umunshinga ugamije kwigisha bihereye ku babyeyi n’abarezi ku bigo by’amashuri.

kwamamaza

Mu nama nyunguranabitekerezo yahuje ishami ry'Umuryango w'Abibumbye rishinzwe uburezi, ubumenyi n'umuco (UNESCO) mu Rwanda, n’inzego zitandukanye zifite aho zihurira n’ubuzima bw’imyororokere, uburezi n’umuco yabaye kuri uyu wa gatatu, baganiriye ku gufasha abakiri bato kubona amakuru yizewe kandi ahagije ku buzima bw’imyororokere binyuze muri gahunda ya UNESCO Rwanda yitwa Our Rigts, Our Lives, Our Future ni ukuvuga uburenganzira bwacu, Ubuzima bwacu, Ahazaza hacu mu Kinyarwanda.

Dr. Ben Alexandre Mpozembizi, usanzwe ari Umukozi wa UNESCO Rwanda akaba n’uhagarariye uyu mushinga, agaruka ku mpamvu uzanywe mu Rwanda, asaba leta kuzabafasha mu kuwushyira mu bikorwa. 

Yagize ati "twateguye kuwuzana kuko nk'abanyarwanda natwe dukeneye uyu mushinga bitewe n'intego ufite cyane cyane gufasha urubyiruko mu kurwanya inda zitateguwe, mu kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina ndetse no kurwanya SIDA cyane cyane ko u Rwanda narwo rugomba kubishyiramo imbaraga akaba ariyo mpamvu uyu mushinga waje mu Rwanda, tuzahugura abarimu b'ingeri zose cyane cyane ariko abigisha mu mashuri abanza, tuzahugura n'abaturage tubinyujije mu madini,ibikorwa byose tuzabinyuza muri leta kuko ifite uruhare runini kugirango idufashe uyu mushinga ushyirwe mu bikorwa".  

Kimwe mu byagarutsweho ni umuco w’abanyarwanda utuma hari amwe mu magambo ababyeyi cyangwa abarezi batinya kubwira abana.

Ibi kandi birashimangirwa na Rugengamanzi Nkubana Felicien, Umuyobozi w’ishami ry’imibare na Siyanse mu rwego rushinzwe uburezi bw’ibanze mu Rwanda REB, yifashishije urugero avuga ko iyi porogaramu nishyirwa mu bikorwa izafasha mu gukuraho inzitizi y’umuco.

Yagize ati "usanga umwarimu adatinyuka kuvuga ukuri ku buzima bw'imyororokere, umwana ashobora kukubaza ati ese umwana aturuka he, ugasanga icyo kibazo umwana aba abajije kiba kijyanye n'imyaka ye, aho aba ageze, noneho ugasanga yaba ari umubyeyi yaba umwarimu ntabwo amuhaye ukuri nyako, kubera wa muco ntabashije kumusubiza icyo yamubajije, abo barimu nibahugurwa n'abarezi bagahugurwa bizatanga umusaruro".     

Umushinga wa Our Rigts, Our Lives, Our Future ni ukuvuga uburenganzira bwacu, Ubuzima bwacu, Ahazaza hacu, ugiye gutangira gushyirwa mu ngiro mu Rwanda, biteganyijwe ko uzamara imyaka 3 ishobora kongerwa, aho mu mwaka wawo wa mbere ishami ry'Umuryango w'Abibumbye rishinzwe uburezi, ubumenyi n'umuco UNESCO mu Rwanda riteganya kuzakoresha ingengo y’imari ingana na miliyoni 150 z’amadorali ya Amerika ni ukuvuga asaga miliyari 150 mu mafaranga y’u Rwanda.

Witezweho gukemura bimwe mu bibazo birimo gutwara indwa kw'abangavu, indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina nka Virusi itera SIDA n'ibindi bibazo bishamikiye ku bumenyi buke ku byerekeye ubuzima bw'imyororokere.

Inkuru ya Gabriel Imaniriho Isango Star Kigali

 Dec 15, 2022 - 07:25