PAM Rwanda: Ukwigisha Ubunyafurika ni igisubizo ku kuzamura ibendera ry'Afurika mu ruhando mpuzamahanga

Abanyeshuri biganjemo urubyiruko rwiyandikishije ndetse rwanatangiye kwiga amasomo y’Ubunyafurika, muri gahunda yatangijwe n’umuryango uharanira agaciro n’iterambere by’Umunyafurika, ishami ry’u Rwanda (Pan-African Movement Rwanda). Barashima ubu buryo bakavuga ko buzabafasha kurushaho kwiyumva no guharanira iterambere ry’Afurika kandi aya masomo yatoranyijwe akazarushaho kuzamura imyumvire by’Abanyafurika intambwe ku yindi

kwamamaza

Nyuma yuko amasomo ajyanye n’imiyoborere, politiki, imibanire, gukemura amakimbirane n’iterambere atoranyijwe hagendewe ku bibazo Afurika ifite, ibyo yanyuzemo ndetse n’icyakorwa ngo ibyigobotore. Yarasesenguwe maze atangizwa kwigishwa abiganjemo urubyiruko baturutse hirya no hino.

Bamwe mu basanzwe biga muri kaminuza n’ubundi baravuga ko ayo masomo azunganira ayo biga akazamura imyumvire ku rubyiruko rw’Afurika ndetse n’ahandi mu guharanira kwigira kwayo.

Umwe yagize ati "numva ari intambwe nziza mu gufasha umunyafurika muri rusange , umunyafurika wese agomba kwiyumvamo ubunyafurika, gukunda ko ari umunyafurika akaba yishimira aho aba, uririmi rwe umuco we".    

Undi yagize ati "turishimye cyane kuko hari byinshi tuzungukiramo cyane cyane ku kirebana n'imyumvire yuko natwe nk'abanyafurika twakwigira, Afurika ko twaba umwe, tukaba dusaba n'ubuyobozi bwacu kudufasha kugirango n'ubuyobozi muri rusange nabwo bubishyiremo imbaraga kugirango umuturage wese abe yamenya iki kintu". 

Musoni Protais Umuyobozi w’umuryango uharanira agaciro n’iterambere by’Umunyafurika, ishami ry’u Rwanda (Pan-African Movement Rwanda), aravuga ko iyi gahunda ije ari igisubizo ku kuzamura ibendera ry'Afurika mu ruhando mpuzamahanga ndetse no ku isi yose.

Yagize ati "icyambere gikomeye cyane ni ukumva Afurika mu ruhando rw'isi, imbaraga dufite ikizitera n'inzira yo kugirango tuzigabane tuzagire imbaraga nk'izabandi bishobore kudukura mu bukene, mu ntambara z'urudaca".  

Prof. Nkundabatware Innocent umuyobozi mukuru wa kaminuza yigenga ya Kigali ULK ahatangirijwe kwigishwa aya masomo n’iyi gahunda aravuga ko ari iby’agaciro ndetse ko ibyo byari bikenewe kuva na mbere hose.

Yagize ati "umuyobozi mwiza ni uwuhe, ese muri Afurika abo bayobozi turabafite, gushyiraho iyi gahunda nuko hari icyo bagombaga gukemura bigisha batanga n'ubumenyi tukabisangiza Afurika yose, birakenewe". 

Ku ikubitiro aya masomo yatangiye kwigwa n’abantu bagera kuri 50 barimo n’Abanyamahanga 19 n’abandi batandukanye biganjemo urubyiruko ni amasomo azajya atangwa mu masaha 6 mu cyumweru agabanyije mu minsi 2, buri wa 5 no ku wa 6, muri kaminuza yigenga ya ULK ariko akazakomereza ahandi.

Inkuru ya Berwa Gakuba Prudence / Isango Star Kigali

 May 23, 2023 - 07:35