U Rwanda rwiteze iki mu nama rusange y'abashakashatsi mu by'ubuzima?

Kuri uyu wa 3 u Rwanda rwakiriye inama ya 9 mpuzamahanga yiga kubuzima ihuriwemo n'ibihugu by’Afrika y’Iburasirazuba, mugihe cy'iminsi 3 izibanda ku mbogamizi n'ingamba zo kwitegura no guhangana n'ibyorezo bitandukanye hamwe n'indwara zandura n'izitandura hibandwa ku masomo icyorezo cya covid-19 cyasigiye Isi.

kwamamaza

Guhera ku uyu wa 3 abakora ubushakashatsi mu rwego rw’ubuzima baturutse mu bihugu bigize umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba (East African community), bari mu nama y’iminsi itatu ibahuza buri mwaka, ni inama ibaye ku nshuro ya 9 ariko ikaba ibaye ku nshuro yayo ya mbere kuva hakaduka icyorezo cya covid 19, inzego z’ubuzima muri aka karere k’Afurika y’Iburasirazuba zigira ku masomo isi yasigiwe n’icyo cyorezo, maze hagafatwa ingamba zitandukanye.

Dr. Sabin Nsanzimana Minisitiri w’ubuzima ati "hari byinshi biri kuba ku isi muri iki gihe byose biragaruka kubyo twahuye nabyo ku cyorezo cya covid-19, byagaragaje intege nke ziri mu nzego z'ubuzima mu bihugu byose kw'isi, nyuma yaho byabaye umwanya mwiza wo kwisuzuma turebe arihe dufite intege nke dukwiye kubaka cyane, gukoresha ikoranabuhanga kugirango ibintu bikore vuba byihuta, hari ugupima indwara tukazimenya kare, hari ugukingira".   

Umulisa Marie Michelle akora mu kigo cy’ubushakashatsi mu Rwanda kitwa "Rinda ubuzima", ni umwe mu bitabirirye iyi nama aravuga ko koko hari uruhare rw’abakora ubushakashatsi mu guteza imbere ireme ry’ubuzima.

Ati "ntabwo turaba benshi bakora ubushakashatsi ariko iyo ugiye kureba turiyongera umunsi ku wundi, icyambere ni imikoranire ya hafi, tubashije gukorana tugakorana mu buryo buboneye tukagerageza dufatanyije no gukorana neza na bariya bantu bashinzwe gukora imiti ni ikintu cyazadufasha. izi nama iyo zibaye ni nziza cyane kuko zidufasha kumenyana tukagira imikoranire ya hafi".  

Nyuma y’icyorezo cya covid-19 Afurika yo munsi y’ubutayu bwa Sahara yakunzwe kuvugwamo ikindi cyorezo nka ebola, ndetse n’indwara zitandukanye yaba izandura n’izitandura.

Inzego z’ubuzima zibona umuti mu mikoranire y’ibihugu ndetse no guteza imbere ibikorwa by’ubushakashatsi ku ndwara n’imiti bitandukanye.

Inkuru ya Berwa Gakuba Prudence / Isango Star Kigali

 Sep 28, 2023 - 13:48