Abadepite bagaragaje ko hari ibibazo by'ubutaka bimaze igihe kirekire bidakemuka

Komisiyo ya politiki, uburinganire n'ubwuzuzanye bw'abagabo n'abagore mu iterambere ry'igihugu yagaragarije Minisiteri y’ibidukikije ko muri raporo y’ibikorwa by’umwaka ushize by’urwego rw’Umuvunyi, ibyinshi mu bibazo byagaragajwe n’abaturage ari ib’ijyanye n’ubutaka kandi bikaba bimwe muri byo bimaze igihe kirekire bidakemuka.

kwamamaza

Mu gukomeza gusuzuma raporo y’ibikorwa by’urwego rw’Umuvunyi y’umwaka 2022-2023, abagize komisiyo ya politiki, uburinganire n'ubwuzuzanye bw'abagabo n'abagore mu iterambere ry'igihugu baravuga ko ibibazo by’ubutaka aribyo byiganje cyane ku kigero cyo hejuru kurusha ibindi mu byo abaturage b’uduce dutandukanye basabaga urwego rw’Umuvunyi kubarenganura.

Umudepite umwe ati "muri iyi minsi ubutaka bufitiye runini umuturage mu gutera imbere, ashobora kujya muri banki, ahobora kubugurisha, ashobora kububyazamo ikindi, ariko niba yaratanze ubutaka bwe agahabwa ingurane mu gishanga kandi igishanga atemerewe kuba yagurisha, ntiyemerewe kuba yakijyana muri banki, ni gute umuturage azumva ko ahawe ingurane y'icyo yasabwaga, niba n'Umuvunyi ukomeza kucyandika nuko harimo ikibazo".      

Minisitiri w’ibidukikije Dr. Mujawamariya Jeanne d'Arc yasobanuriye iyi komisiyo ko byinshi muri ibyo bibazo ari ingaruka n’ibisigisigi by’ubuyobozi bubi bwabayeho mbere ariko iki kiri imbogamizi ari ingengo y’imari ihagije itabonekera rimwe kugirango ibyo bibazo bikemurwe burundu.

Ati "ni bimwe mu bisigisigi by'imiyoborere mibi tugenda turwana nabyo, imiyoborere mibi yaranze u Rwanda mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi, tugomba kurwana nabyo kugirango tubibonere igisubizo, imbogamizi ituma iki kibazo kidakemukira rimwe ni ukubona ingengo y'imari aho iki kibazo kikigaragara mu gihugu hose, ariko bigenda bikemurwa akarere kukandi".     

Urwego rw’Umuvunyi rwagaragaje ko umwaka ushize mu ngendo zo mu turere dutandukanye tw’igihugu rwagezemo rukemura ibibazo ibyiganje kurusha ibindi ari ibibazo birebana n’ubutaka aho mu bibazo bisaga 3310 byakiriwe, ibirenga 1000 ari ibirebana n’ubutaka bingana na 30,7 %,  naho ibyo rwakiriye mu nyandiko bikangana na 35,2% ugereranyije n’ibindi bibazo bikeneye ubutabera.

Inkuru ya Berwa Gakuba Prudence / Isango Star Kigali

 Jan 12, 2024 - 08:53