Burera: Abaturage batuye mu murenge wa Rugarama barasaba ko imihanda yahagaritse ubuhahirane yakorwa

Abaturage batuye mu murenge wa Rugarama baravuga ko bahinga bakeza bagasarura ariko bahanganye n’imbogamizi zo kutagira imihanda n’ibiraro bikaba byarashaje cyane bigacika ibituma babura uko bageza umusaruro ku masoko.

kwamamaza

Aba baturage bo mu murenge wa Rugarama mu karere ka Burera, bavuga ko kubera kutagira imihanda, ndetse n'ibiraro bikaba byarashaje cyane bigacika, bituma batabona uko bageza umusaruro beza ku masoko, n’imigenderanire ikaba igoye aha.

Ngo uretse kuba iyi mihanda yacitse yarahagaritse ubuhahirane n’ubugenderane, aba baturage bavuga ko hari n’abana bagwa muri ibi biraro, aho bahera basaba ko byasanwa.

Umwe yagize ati "turasaba ubufasha bakaba bagerageza kutwubakira ikiraro gikomeye". 

Undi yagize ati "turasaba ubuyobozi kugirango badukorere iyo mihanda kuko imodoka ntiyakugeraho kubera yuko ibiraro byangiritse".

Ngo iyi mihanda n’amateme mato byacitse byatewe n’amazi yo mu birunga yazanye ingufu arabica ariko ngo mugihe cyavuba iyi mihanda irongera ikorwe ibe nyabagendwa nkuko Ndayisaba Egide umunyamabanga nshingwabikorwa w’uyu murenge wa Rugarama abisobanura.

Yagize ati "hari amazi yakundaga kuva mu birunga icyakozwe nuko habayeho gahunda yo gukora umuyoboro n'uburyo amazi azajya amanuka atangirirje abaturage ariko ibyagiye byangirizwa nko mu mihanda hari gahunda yo kubisana, turizera ko imihanda yose uko ubushobozi bugenda buboneka tugenda dukoresha imiganda ikawusana noneho nahakeneye imbaraga ziturenze tubisabira ubuvugizi, twizeye ko imihanda yose igiye gukorwa".  

Abatuye aha mu murenge wa Rugarama, abenshi ahanini batunzwe n’ubuhinzi n’ubworozi, uretse kuba bahangayikishijwe no kubura uko bageza umusaruro beza ku masoko, hari n'abavuga ko bahangayikishijwe n’impanuka zibera muri ibi biraro byacitse zituma bamwe babitakarizamo ubuzima.

Inkuru ya Emmanuel Bizimana /Isango Star mu karere ka Burera

 Apr 25, 2023 - 09:16