Rwamagana: Ikibazo cy'amazi gikomeje gukomera

Abaturage bo mu karere ka Rwamagana bafite impungenge z'uko ubukangurambaga bw'isuku n'isukura muri aka karere bushobora kuzabangamirwa n'ikibazo cy'ibura ry'amazi bityo bagasaba ko bahabwa amazi bakabasha kuzabwubahiriza.

kwamamaza

Ikibazo cy'amazi yabuze mu karere ka Rwamagana, abaturage bo muri aka karere bavuga ko gishobora kuzakoma mu nkokora ubukangurambaga bw’isuku n’isukura buri gukorwa mu ntara y’Iburasirazuba ndetse no mu karere kabo muri rusange, aho bagaragaza ko amazi yabuze ku buryo kuyabona bisaba kuyagura aho ngo ikibido kigura hagati y'amafaranga 300 na 500 y’u Rwanda, bagasaba ko hashyirwamo imbaraga kugira ngo amazi ajye aboneka uko bikwiye kuko ukwezi gushira batavomye amazi ya WASAC.

Umuyobozi w’ikigo gishinzwe gukwirakwiza amazi WASAC ishami rya Rwamagana Mugeni Genevieve, avuga ko impamvu amazi yabaye macye muri aka karere byatewe n’uko abayacyenera babaye benshi ndetse n’amazi y’ikiyaga cya Muhazi akaba yaragabanutse bityo agasaba abaturage gusaranganya ahari.

Yagize ati "mu gihe cy'izuba byarushije kuba bibi no mukiyaga amazi yarushijeho kugabanuka, hari ibikorwa byinshi bikeneye amazi ariko mubyukuri amazi ahagije ntayahari, ikiriho ubungubu ni isaranganya". 

Umuyobozi w’akarere ka Rwamagana Mbonyumuvunyi Radjab, avuga ko ikibazo cy’amazi mu karere ka Rwamagana by’umwihariko mu mujyi wa Rwamagana koko gihari, yizeza abaturage ko umuti wacyo wabonetse kuko hagiye kubakwa uruganda rw’amazi rwa Karenge ruzayakura mu kiyaga cya Mugesera akaza yunganira ayo basanzwe bavoma aturuka mu kiyaga cya Muhazi.

Yagize ati "ntabwo wavuga isuku utavuze amazi birajyana, hari umushinga munini uzajya ku kiyaga cya Mugesera mu gihe twakoreshaga aturuka ku kiyaga cya Muhazi hano mu mugi no munkengero zawo ariko ubu tugiye kongera ubushobozi, bizakemura ikibazo kandi n'amafaranga yamaze gusinyirwa, mu kwezi gushize Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y'u Rwanda yasinyanye amasezerana na Perezida wa Hongiriya azazamura ayo mazi".  

Mu rwego rwo gucyemura ikibazo cy’amazi mu karere ka Rwamagana, uruganda rw’amazi rwa Karenge rwari rusanzwe rutanga metero kibe ibihumbi 12 ku munsi, rugiye kongererwa ingufu ku buryo ruzajya rukora metero kibe ibihumbi 36 ku munsi.

Kuri ubu amafaranga y’umushinga wo kurwubaka yarabonetse rukazatwara miliyari 60 z’amafaranga y’u Rwanda.

Inkuru ya Djamali Habarurema / Isango Star Rwamagana

 Sep 11, 2023 - 14:13