Uruhare rw'abatwara amakamyo mu gukumira impanuka zo mu muhanda

Abashoferi batwara amakamyo bagaragarije ishami rya Polisi y'u Rwanda rishinzwe umutekano wo mu muhanda bimwe mu bibazo bahura nabyo mu kazi bakora binabaviramo rimwe na rimwe guteza impanuka.

kwamamaza

Ni mu cyumweru cya 9 cya gahunda ya Gereya Amahoro, gahunda Polisi y’igihugu ivuga ko imaze kugabanya impanuka zo mumuhanda mu buryo bugaragara, icyi cyumweru cyahariwe abatwara ibikamyo, ubwo bahurizwaga hamwe bagaragarije Polisi byinshi mu bibazo bahura nabyo, rimwe na rimwe binateza impanuka.

Umwe yagize ati "ikibazo cya mbere twagaragarije Polisi ni abanyonzi bakora ku modoka zacu bakajyaho ku ngufu kandi igihe cyose hagize ikibazo akaba aritwe twitirirwa ibyo bibazo". 

Undi yagize ati "muri twebwe ubwacu hari abantu batwiyitirira badakora kinyamwuga rimwe na rimwe wakora impanuka za hato na hato nazo zikatwitirirwa".

ACP Gerard Mpayimana,umuyobozi wa Polisi ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda yagize icyo asaba abatwara ibikamyo mu gihugu cyose bijyanye no kwirinda impanuka bateza.

Yagize ati "amakamyo manini ikibazo cyayo nubwo adakora impanuka kenshi ariko iyo impanuka ikozwe rimwe ihitana ubuzima bwa benshi, icyo tubifuzaho nuko birinda amakosa bakaruhuka, Abashoferi b'amakamyo baturuka mu mahanga baba baragenewe ahantu baruhukira ariko abatwara mu gihugu imbere tumaze kubona yuko nabo bakwiye kubona ikiruhuko ndetse n'amasaha bakora akagabanywa, inzego z'ibishinzwe ubwo bitangiye kugaragara nk'ikibazo zigiye kubikoraho, turabasaba kwirinda gutwara banyoye ibiyobyabwenge, gutwara bubaha abandi bakoresha umuhanda".     

Polisi y’u Rwanda yijeje ubuvugizi abatwara ibikamyo bwo kubona aho baruhukira kugira bajye batwara baruhutse, ndetse basabwa mu gihe cyose bahuye n’imbogamizi zikunze kubateza impanuka mu muhanda nk’abanyonzi bafata inyuma yamakamyo kwihutira kubimenyesha Polisi kugira bafashwe guhashya impanuka za hato na hato.

Inkuru ya Bahizi Heritier Isango Star Kigali

 Feb 6, 2023 - 07:02