Imiyoborere myiza ni ingenzi mu guhangana na ruswa mu bihugu byose byo ku isi

Kuri uyu wa mbere urwego rw’umuvunyi ku bufatanye n’inzego zishinzwe kurwanya ruswa n’akarengane batangiye amahugurwa y’iminsi 3 agamije gushaka impinduka mu miyoborere igamije kurwanya ruswa mu nzego zose.

kwamamaza

Mu mahugurwa y’iminsi 3 yateguwe n’urwego rw’umuvunyi ku bufanye n’umuryango w’ibihugu bikoresha ururimi rw’icyongereza ku isi Commonwealth agamije gutoza abayobozi mu nzego zitandukanye kugira imiyoborere myiza hagamijwe kurwanya ruswa, amahugurwa yitabiriwe n'inzego ziganjemo iz'ubutabera n'umutekano cyane ko arizo zirwanya ruswa n'akarengane ku bwinshi.  

Madame Nirere Madeleine uvunyi mukuru avuga ko ahanini bitsa ku kurebera hamwe impinduka zabaho mu nzego zitandukanye zigamije kurwanya ruswa binyuze mu bufatanye bw’inzego.

Yagize ati "mu kurwanya ruswa ntago ari igikorwa cy'urwego rumwe ariko tukareba noneho uruhare rw'ubuyobozi mu gutuma gahunda zishyirwa ku murongo, gahunda zishyirwa mu bikorwa ni izihe, imiyoborere n'uburyo inzego zishyira mu bikorwa inshingano zayo cyane cyane uhereye ku bayobozi bazo ni ikintu gikomeye cyane , uyumunsi umuyobozi icyo akeneweho ni impinduka si ukuyobora gusa ahubwo ni ukuvuga ngo impunduka zikenewe ni izihe, guhindura wa muco mubi, guhindura imitekerereze, guhindura imigenzereze mibi, guhindura imyitwarire itari myiza, izi nzego ziteraniye hano nibamara kuva ahangaha nyuma yaya mahugurwa bazareba nabo abakozi babo, abakozi bari munsi yabo uburyo bafatanya".     

Dr. Roger Koranteng umuyobozi w’ishami ry’imiyoborere mu muryanga w’ibihugu bivuga ururimi rw’icyongereza ku isi commonwealth ari nawe urimo guhugura aba bayobozi , avuga ko imiyoborere myiza ari ingenzi mu guhangana na ruswa mu bihugu byose byo ku isi ari nayo mpamvu commonwealth umuryango ahagarariye wiyemeza gufasha abanyarwanda kurwanya ruswa.

Yagize ati "mu gihe udafite ubunararibonye mu miyoborere ntago ushobora kugira abakozi besa imihigo y'ikigo bakorera cyiyemeje, u Rwanda rufite byinshi rwahindura bitari ku baturage barwo gusa ahubwo no muri Afurika muri rusange, commonwealth duha agaciro uburyo guverinoma n'abaturage b'u Rwanda bahangana na ruswa mu gihe u Rwanda rwashobora kurwanya ruswa umugabane wa Afurika ushobora kurwigiraho".     

U Rwanda ruyoboye inzego zo kurwanya ruswa mu bihugu by’Afurika bikoresha ururimi rw’icyongereza Commonwealth Africa.

Imibare iheruka kandi inagaragaza ko ruza ku mwanya wa 1 muri Afurika y’Iburasirazuba mu kurwanya ruswa cyane rukaba urwa 5 muri Afurika yose naho ku isi ni urwa 49 ariko kandi runafite intego y’uko ruzaba urwambere ku isi mu kurwanya ruswa mu mwaka 2050.

Inkuru ya Theoneste Zigama Isango Star Kigali

 Oct 11, 2022 - 08:07