Abakozi ba Leta ntibifatanya n’abaturage mu bikorwa rusange

Abadepite mu nteko ishinga amategeko y’u Rwanda baribaza impamvu ibikorwa rusange bihuza abaturage by’umwihariko inteko rusange z’abaturage zafashwe nk’umwanya wo kumenyesha abaturage gahunda za Leta kurusha gukemura ibibazo bya rubanda ndetse ngo ibyo bikorwa usanga bititabirwa n’abakorera Leta uretse abatumwe kuganiriza abaturage.

kwamamaza

Ubwo barimo kuganira n’inzego bireba ku bibazo byagaragaye muri raporo y’urwego rw’Umuvunyi y’umwaka wa 2022/2023, Abadepite bagize komisiyo ya politiki, uburinganire n'ubwuzuzanya bw'abagabo n'abagore mu iterambere ry'igihugu, babajije Minisitiri w’Ubutegetsi bw’igihugu ingamba zihari mu gutuma abakozi ba Leta bajya kwifatanya n’abaturage muri gahunda zitandukanye zibahuza mu rwego rwo gufatanya gushaka ibisubizo ku bibazo bya rubanda.

Hon. Bizimana Minani Deogratias, yatanze urugero ku nteko rusange ati "muri raporo ya RGB banenze inzego z'abaturage, abaturage bagaragaje ko aho kugirango bagaragaze ibibazo bafite ahubwo bo bababwira gahunda za Leta". 

Abasubiza, Musabyimana Jean Claude, Minisitiri muri MINALOC, agaragaza ko iki ari ikibazo cyakomeje kugorana, icyakora ngo ubishoboye akwiye kwifatanya n’abandi baturage muri gahunda zibahuza.

Ati "ikijyanye n'inteko z'abaturage akenshi ni ibintu bitugora guhuza inama z'abaturage n'imikorere mu nzego za Leta hari igihe biba ikibazo, zigomba kugira igihe zibera haba muri weekend cyangwa mu mibyizi ariko igihe zibereye ufitemo inshingano cyangwa se ufitemo inyungu akazibonekamo nibwo buryo bworoshye kugirango bikunde".   

Nyamara, ibi abaturage babibona nko gutereranwa n’abakabavugiye mu bibazo byabo, igituma bimwe muri byo bidakemurwa ndetse na bamwe bagacibwa intege nk’uko hari ababiganirije Isango Star.

Umwe ati "abakozi ba Leta nabo baba bakenewe, bitabira izo nama byatuma abaturage nkatwe twacikaga intege kuba twibona twenyine mu nama byadushimisha tukajya tugira gahunda yo kwitabira inteko rusange".    

Ubushakashatsi bw’urwego rushinzwe imiyoborere mu Rwanda (RGB), bugaragaza ishusho y’uko abaturage babona imiyoborere n’imitangire ya serivisi mu nzego zibegereye bw’umwaka wa 2023 bwagaragaje ko abishimiye ubwitabire mu nteko z’abaturage no gutanga ibitekerezo bari  94.9%  mu gihe 4.8% banenze, mu kwitabira umuganda 95.7% barashima mu gihe 4.3% banenze naho mu kwitabira umugoroba w’umuryango byashimwe na 69% mu gihe 27.1% banenze.

Ibyatumye RGB itanga igitekerezo nama ku nzego bireba, cyo gukomeza gukangurira abaturage bose kwitabira inteko z’abaturage n’umugoroba w’umuryango nk’imwe mu miyoboro yo gukemura ibibazo no guteza imbere imibereho myiza y’umuryango.

Inkuru ya Gabariel Imaniriho / Isango Star Kigali

 Jan 16, 2024 - 07:23