Dr. Vincent Biruta yavuze ko RDC nitera u Rwanda rwiteguye guhangana nayo

Minisitiri w’ububanyi n’amahanga Dr. Vincent Biruta aratangaza ko u Rwanda rwiteguye kwinjira mu ntambara n’igihugu cya RDC igihe cyose icyo gihugu kigabye ibitero ku Rwanda, ibi Minisitiri yabigarutseho ubwo yari mu nteko ishinga amategeko umutwe w’abadepite ageza uko umubano w’ibihugu byombi uhagaze.

kwamamaza

Ni ibiganiro Minisitiri w’ububanyi n’amahanga yagiranye n’abadepite agaruka ku miterere y’umubano w’u Rwanda n’ibihugu byo mu karere.

N’ibiganiro kandi byagarutse ku mubano w’u Rwanda na RDC aho kuri ubu uhagaze nabi , binagaruka ku ndege ya gisirikare iherutse kuraswa n’’ingabo z’u Rwanda ubwo yari imaze kuvogera ikirere cy’ u Rwanda.

Kurundi ruhande Abadepite bagarutse cyane kubyo u Rwanda rwiteguye gukora nyuma yaho abayobozi batandukanye ba RDC bumvikanye bavuga ko igihugu cyabo kiteguye kwihorera kuri icyo gikorwa u Rwanda rwakoze.

Kuruhande rwa Minisitiri Dr. Vincent Biruta yavuze ko kuba Congo ikomeza kugira ibikorwa bigaragaza ko ishaka gutera u Rwanda, u Rwanda narwo rwiteguye kwihagararaho igihe cyose bibaye gombwa.

Yagize ati "kuvuga ko bagiye kwihorera, hashize iminsi bavuga ko bagiye kuza bakagera i Kigali, tuzabireba ubwo nibaza bazakirwa uko bazaba baje, itangazo rya Minisitiri w'ububanyi n'amahanga wa RDC ryasohotse ku itariki ya 17 z'uku kwezi aho ryavuga ko babivuyeho ibya Luanda na Nairobi ahubwo bagiye kwitegura intambara, kubona haje indege 2 hakaza abacanshuro, hakaza abandi batera inkunga z'ibikoresho ubanza aribyo baba bategereje mu gihe bagiye mu nama zitandukanye kugirango babanze bisuganye".   

Ibikorwa by’ubushotoranyi , gushinja u Rwanda gufasha M23 ndetse no kwivana mu biganiro biganisha ku gushakira umuti ikibazo gihari , kuruhande rwa Minisitiri Biruta avuga ko ibi byerekana ko Congo iri gushaka gushora u Rwanda mu ntambara kandi yabitangiye kuva imirwano hagati ya M23 n’ingabo za Congo yakongera kubura.

Inkuru ya Uwe Herve Isango Star Kigali

 Jan 27, 2023 - 06:39