Guinea iri kwigira ku Rwanda uko yakubaka itegeko nshinga ry’igihugu rivuguruye

Abagize Inteko Ishinga Amategeko y’inzibacyuho ya Guinea baravuga ko Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda ari urugero rwiza rwo kwigiraho mu gushyiraho itegeko nshinga ry’igihugu rivuguruye, mu gihe inzego zose z’iki gihugu ziri mu nzibacyuho nyuma y’uko ubutegetsi bwa Alpha Conde buhiritswe n’abasirikare muri 2021.

kwamamaza

Mu ruzinduko bari kugirira mu Rwanda kuva tariki ya 5 uku kwezi kwa Gatatu, Elhadj Seny Facinet Sylla, Visi Perezida wa Kabiri w’Inteko Ishinga Amategeko mu gihe cy’inzibacyuho akaba ari nawe uyoboye itsinda ry’Abadepite 5 bari mu Rwanda, aravuga ko nyuma y’uko igihugu cya Guinea Conakry, kinjiye mu nzibacyuho kuva mu mu kwezi kwa 9 kwa 2021 nyuma yuko itsinda ry’abasirikare bayobowe na Col Mamady Doumbouya rihiritse ubutegetsi bwa Alpha Condé wari Perezida, rigasesa Guverinoma n’Inteko Ishinga Amategeko, magingo aya batangiye kwiga uburyo bwo kubaka igihugu, ari nayo mpamvu bari mu Rwanda.

Ngo baje kurwigiraho uko rwigobotoye inzibacyuho nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse ngo icyo bari kwitaho cyane ni ukwiga uburyo bunoze bwo gushyiraho itegeko nshinga rinoze.

Elhadj Seny Facinet Sylla yagize ati "muri Guinea turi munzibacyuho kubera guhirika ubutegetsi byabaye , ubu turi mu gihe cyo kuvugurura itegeko nshinga ryacu kandi tuzi amateka y'itegeko nshinga ry'u Rwanda nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, mbese byari ngombwa cyane kuri twe ko tuza mu Rwanda kugirango twigire ku bunararibonye bakoresheje, ngiyi impamvu yatuzanye".   

Hon. Edda Mukabagwiza, Visi Perezidante w’umutwe w’Abadepite mu nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda ushinzwe ubutegetsi no kugenzura ibikorwa bya Guverinoma, avuga ko kuba u Rwanda ruri kwigirwaho ari iby’agaciro, ndetse ngo ibi bizafasha Guinea kubaka itegeko nshinga mu buryo bubereye abaturage bayo.

Yagize ati "icyo badusangiza twumva bibafasha nabo nuko natwe itegeko nshinga ryacu ryahereye ku bitubereye kubyo twe twumva nk'igihugu bitubereye kurusha kujya gukoporora ibyo mu yandi mahanga nabo bakavuga bati uko urwo rugendo mwarugenze natwe dufite ibitubereye nk'igihugu dufite umuco wacu dushobora kuvomamo, dufite n'amateka nabo bafite amateka nabo bashobora kuvomamo bimwe ibyo rero birabafasha kugenda babihuza".

Mu gihe amategeko yose y’igihugu yubakira ku itegeko nshinga, uru ruzinduko rw’intumwa za rubanda za Guinea Conakry ziri kwiga uburyo bwo kuvugurura itegeko nshinga, ruje nyuma y’uko mu kwezi kwa 10 umwaka ushize wa 2022, Perezida Kagame Paul wa Repubulika y’u Rwanda yakiriye mu biro bye Village Urugwiro Minisitiri w’Ikoranabuhanga wa Guinea, Ousmane Gaoual Diallo woherejwe nk’intumwa yihariye ya Perezida w’iki gihugu w’inzibacyuho, Colonel Mamadi Doumbouya n’ubu ukiyoboye inzibacyuho mu gihe iki gihugu kigitegereje amatora y’abayobozi bakuru bazasimbura inzibacyuho.

Inkuru ya Gabriel Imaniriho / Isango Star Kigali

 Mar 7, 2023 - 06:29