Abarokotse Jenoside bafite PIN bativurizaho barasabwa kuzitanga

Komisiyo y’ubumwe bw’abanyarwanda, uburenganzira bwa muntu no kurwanya Jenoside ikorera mu nteko ishinga amategeko y’u Rwanda, irasaba Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi batagikoresha PIN bivuza ahubwo bakoresha ubundi bwishingizi, kuzitanga kugirango zihabwe abandi barokotse Jenoside batishoboye maze babone uko bazajya bivuza kuko bazibuze.

kwamamaza

Personal Identification Number cyangwa PIN,ni nimero yifashishwa kugira uwarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi utishoboye, abashe kubona ubuvuzi bwisumbuye mu gihe amavuriro yo ku rwego rwo hasi yananiwe kumuvura bikaba ngombwa ko yoherezwa mu mavuriro yisumbuye.

Gusa hari Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bagaragaza ko hari abafite izo PIN zidakoreshwa bitewe n’uko bafite ubundi bwishingizi bakoresha bivuza. Ngo ibyo bituma hari Abarokotse bakenera PIN kugira ngo zibafashe kwivuza bakazibura ari nako barembera mu rugo.

Depite Karemera Francis Visi Perezida wa komisiyo y’ubumwe bw’abanyarwanda, uburenganzira bwa muntu no kurwanya Jenoside mu nteko ishinga amategeko y’u Rwanda, avuga ko abagize amahirwe yo kurihirirwa amashuri n’icyahoze ari FARG bafite PIN bivurizagaho, nyuma yo kurangiza kwiga bakabona akazi, kuri ubu bafite ubundi bwishingizi bivurizaho butari ubwa MINUBUMWE, bityo akabasaba ko PIN bafite zidakoreshwa bazitanga kugira ngo zihabwe abatazifite bakaneye kuzivurizaho.

Ati "bakore urutonde bamenye abantu bafite izo PIN ariko bafite ubundi bwishingizi, hariho abandi bakeneye PIN badafite amikoro, badafite ubwishingizi bivurizaho, ufite ubwshingizi bundi ukajyana bwa bundi bwa FARG ngo nibwo MINUBUMWE yishyura 100% rwose va ku izima ugende wivuze ku bundi bwishingizi".   

Ubusanzwe PIN ifasha abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi batishoboye, kubasha kwivuriza mu mavuriro yisumbuye aho ubundi bwishingizi nk’ubwa mituweli budakora. Ayo mavuriro harimo ayo ku rwego rw’igihugu nko mu bitaro byitiriwe umwami Faisal, Ibitaro bya Gisirikare bya Kanombe ndetse n’Ibitaro bya CHUK ariko hakiyongeraho n’amavuriro yo hanze y’igihugu.

Inkuru ya Djamali Habarurema / Isango Star

 Nov 23, 2023 - 15:46