Hagiye gushyirwaho iminzani itagaragarira amaso iba muri kaburimbo izajya ipima imodoka

Minisiteri y’Ibikorwaremezo iravuga ko Guverinoma y’u Rwanda yatangiye kandi ikomeje ingamba zo gukumira no kurwanya impanuka zo mu muhanda, nyuma yuko bigaragaye ko mu myaka 3 ishize habonetse ubwiyongere bw’impanuka nyinshi mu muhanda bitewe n’impamvu zitandukanye.

kwamamaza

Ubushakashatsi bwagaragaje ko mu myaka 3 ishize impanuka zo mu muhanda ziyongereye ku buryo bugaragara ndetse n’abaziguyemo bariyongera ugereranyije n’imyaka yayibanjirije.

Ibi byatumye Inteko rusange umutwe wa Sena utumizaho Guverinoma y’u Rwanda ngo itange ubusobanuro ku kiri gukorwa kugirango izo mpanuka zigabanuke kuko ngo impamvu nyinshi ziba zizwi.

Senateri Hadidja Ndangiza Murangwa Perezida wa Komisiyo y'ububanyi n'amahanga, ubutwererane n'umutekano ati "hari ahantu ku mihanda hazwi ko hateza impanuka kubera imiterere yaho ariko ugasanga hadakosorwa vuba, Polisi y'u Rwanda yagaragaje ahantu 298 hazwi ko hateza impanuka kurenza ahandi ariko inzego zibishinzwe hari aho zitarakosora".

Izo n’izindi mpamvu zitandukanye nizo Abasenateri mu nteko Ishinga Amategeko bagaragaza ko zishobora kuba intandaro z’impanuka.

Umusenateri umwe ati "mfite ikibazo ku birebana n'ingendo z'abana b'abanyeshuri cyane cyane mu mijyi aho byagaragaye ko higanjemo imodoka zishaje zitanafite n'ibyangombwa kandi usanga ziteza impanuka nyinshi". 

Undi yagize ati "ikibazo cy'imyitwarire y'abakoresha imihanda, iriya gahunda yo kwigisha Gerayo amahoro n'ibindi ariko twabaza tutu ese iyi yonyine irahagije ni ukwigisha gusa?..... dushyigikiye kwigisha nibyo ariko rimwe na rimwe hari igihe ubona uburyo bwo gukoresha umuhanda hakenewe kuba hajyaho n'ibihano".    

Minisitiri w’Ibikorwaremezo Dr. Ernest Nsabimana waje uhagarariye Minisitiri w’Intebe aravuga ko mu ngamba zitandukanye ziri gukorwa harimo nuko hateganywa gushyirwaho za Kamera zipima uburemere bw’imodoka ku zirenza ubushobozi bwazo ibikunze gutera impanuka muri iyi minsi.

Yagize ati "mu gihe cya vuba Guverinoma ikaba irimo yiga uburyo hashobora no gushyirwaho iminzani itagaragarira amaso iba muri kaburimbo hagati ku buryo amakamyo yose aba apakiye yarengeje ibiro azajya apimwa aho aciye ku buryo ikamyo yose izajya ipimwa mu buryo bw'ikoranabuhanga bikagaragara ayo makamyo yarengeje ibiro bingahe, ni umushinga ugeze kure kugirago yunganire indi mishinga ihari".

Guverinoma y’u Rwanda iravuga ko hakenewe byibuze ingengo y’imari igera kuri miliyari 102 z'amafaranga y'u Rwanda mu kongera ibikorwaremezo bishobora kugabanya impanuka mu mihanda.

Inkuru ya Berwa Gakuba Prudence / Isango Star Kigali

 Jul 26, 2023 - 08:30