Abahesha b'inkiko barasaba Minisiteri y'ubutabera guhabwa agaciro mu kazi bakora ko gutanga ubutabera

Abahesha b’inkiko b’umwuga n’abatari ab’umwuga mu Rwanda barasaba Minisiteri y’ubutabera ko yabafasha bagakemurirwa imbogamizi bakunze guhura nazo dore ko nabo bari mu nzego zunganira Leta cyane cyane m’ubutabera. Zimwe muri izo mbogamizi zirimo nko kuba cyamunara ikorerwa muri sisiteme ikomeje guteza ibibazo hagati yabagiranye amasezerano ndetse n’imbogamizi yo gukurikirana urubanza nyamara nyirubwite atakibarizwa mu Rwanda.

kwamamaza

Mu Rwanda kimwe no mu bindi bihugu gutanga ubutabera binyura mu nzira nyinshi kandi akenshi zitihuta ugereranyije n’uko ababukenera baba babyifuza. Kugirango mu rwego rw’amategeko ubutabera butangwa n’inkiko ziba zaciye imanza zikagaragaza mu byemezo byazo abatsinze n’abatsinzwe bube bwuzuye, ni uko uwatsinze aba yabonye icyo yatsindiye bikozwe n’uwatsinzwe.

Ubu buryo bwo kwibwiriza gushyira mu bikorwa ibyemezo by’inkiko n’izindi nyandikompesha abantu ntibakunda kubwitabira cyane kubera umuco mubi wo kutubahana hagati y’ababuranyi n’abagiranye amasezerano.

Zimwe mu mbogamizi abahesha b’inkiko bagaragaza zirimo nko kudahabwa ibihembo by’imirimo baba bakoze, kujya mu nzego z’ibanze bakabura ubuyobozi ndetse n’izindi ibintu bafata nko kudahabwa agaciro mu kazi kabo nkuko babisobanura.

Umwe yagize ati "imbogamizi ya mbere ni ibijyanye na cyamunara, ubu cyamunara irimo irakorerwa muri sisiteme ikaba iteza ibibazo cyane cyane yashyizweho kugirango hagaragare umucyo, ariko ikibazo kirimo naho itegeko rivuga ko umutungo ugurishwa bahereye ku giciro cya 75%". 

Undi yagize ati "hari igihe tujya kurangiza inyandiko mpesha ariko itadusaba guteza cyamunara, icyo gihe ugasanga bitewe nuko itegeko riteye ugasanga rimwe na rimwe umuhesha w'inkiko akoze imirimo ye ariko ntabonye igihembo cye". 

Perezida w’urugaga rw’abahesha b’inkiko b’umwuga Me. Niyonkuru Jean Aime yavuze ko akazi kubuhesha bw’inkiko katoroshye bityo ko bagiye gushakira amahugurwa ahagije abakozi babo kugirango bongere ubumenyi n’ubunyamwuga.

Yagize ati "bisaba ko umunsi ku munsi umuntu yihugura, icyo tugiye gukora tugiye gushaka inzego dufatanya nazo kugirango abahesha b'inkiko b'umwuga tubashakire amahugurwa kandi ahoraho". 

Mu rwego rwo kongererwa ubushobozi biciye mu mahugurwa n’inama bihoraho baba abahesha b’inkiko b’umwuga baba n’abatari ab’umwuga bagenerwa ubufasha na Minisiteri ifite ubutabera mu nshingano zayo n’abandi bafatanyabikorwa ngo niyompamavu bagomba kwiga ibigirira akamaro urugaga rwabo nkuko Minisitiri w’ubutabera akaba n’intumwa nkuru ya Leta Dr. Emmanuel Ugirashebuja abigarukaho.

Yagize ati "nibyo koko kurangiza imanza ntabwo ari umurimo woroshye rimwe na rimwe usaba izindi nzego kuba zaza zigakoresha imbaraga kuko ibindi biba byananiranye, twabasabye yuko bajya batugezaho zimwe muri izo mbogamizi baba babona bahera kuri buri rubanza baba bafite bagomba kurangiza". 

Inzego z’urugaga rw’abahesha b’inkiko b’umwuga, imikorere yazo n’uko zuzuzanya n’izindi nzego biteganywa n’itegeko No 12/2013 ryo ku wa 22/03/2013 rigenga umurimo w’abahesha b’inkiko ryatangajwe mu igazeti ya Leta No 14 yo ku wa 08 Mata 2013. 

Inkuru ya Eric Kwizera / Isango Star Kigali

 Jul 11, 2023 - 08:01