Uruhare rw'abagore mu iterambere ry'umugabane w'Afurika

I Kigali hateraniye inama Nyafurika yiga ku bibazo bitandukanye byugarije umugabane w’Afurika n’uburyo byakemurwa hifashishijwe ibisubizo Afurika yifitemo yitwa Africa Soft Power Summit, aho mu byaganiriweho harimo no gukomeza gushyigikira abagore mu myanya ifatirwamo ibyemezo, u Rwanda rukaba rwagaragajwe nk’igihugu ntangarugero mu gushyigira umugore.

kwamamaza

Mu nama iteraniye i Kigali iri kureberwamo uburyo imbaraga Afurika y’ifitemo zatanga ibisubizo kuri byinshi mu bibazo byugarije uyu mugabane, kuba hakiri icyuho cy’umubare mucye w’abagore mu myanya ifatirwamo ibyemezo bigaragazwa nk’imwe mu mpamvu yakomeza gutuma umugabane w’Afurika utagira aho ugera mu iterambere haramutse ntagikozwe

Nkiru Balonwu ni uwatangije uyu mushinga wa Africa soft power ati “abagore n’urubyiruko n’ibintu by’ingezi Afrika yakifashisha ikagera ku ntsinzi, dufite umugabane aho abarenga ½  ari abagore n’abarenga 70% ni abakiri bato, ibyo bitwereka ko ari ingenzi gushyira abagore mu biganiro n’imyanya ifatirwamo ibyemezo, bitari ibyo ntaho Africa yaba igana, kandi ntiwatsinda umukino ukinisha ½ cy’ikipe yawe. Ugomba no kwinjizamo abagore uko byagenda kose, ni ibyo twifuza iyo tuvuga abagore mu buyobozi.Twe nk’abagore tugomba kwishakira inzira mu myanya ifatirwamo ibyemezo kandi n’abagabo nabo bakadushyigikira, bitagenze gutyo, uyu mugabane wacu ntaho waba werekeza.”

Michaella Rugwizangoga, umuyobozi ushinzwe ubukerarugendo mu kigo cy’igihugu cy’iterambere avuga ko u Rwanda ari urugero rwiza rw’igihugu cyahaye umwanya umugore akagaragaza icyo ashoboye anavuga ko ariko bizanakomeza gukorwa.

Ati ” abagore bagira uruhare runini muri sosiyete, kandi binahera mu burezi, kandi uburezi ni igipimo cyiza, nko mu Rwanda dufite urugero rukomeye, dufite umugore wabaye umwiraburakazi wambere wasifuye imikino y’igikombe cy’isi cy’umupira w’amagaru, kandi dufite n’abandi bagore bagiye baca uduhigo ku isi, ibyo byose bisaba kubashyigikira no kubashyira ahantu hatekanye kandi ibyo turifuza kubibona ku bagore benshi.”

Iyi nama ya Africa soft power iteraniye i Kigali ku nshuro ya 3 yikurikiranya ikaba ihuza abaturutse mu bihugu bitandukanye bya Afurika hagamijwe kwishakamo ibisubizo by’ibibazo bitandukanye byugarije uyu mugabane.

Inkuru ya Yassini Tuyishimire / Isango Star Kigali

 May 30, 2024 - 08:57