Musanze: Ibiza byasenyeye abaturage binangiriza ibikorwaremezo (Amafoto)

Mu karere ka Musanze mu ntara y'Amajyaruguru imvura yaraye igwa yiganjemo umuyaga mwinshi yateje ibiza byakomerekeje abantu batatu inasenyera abaturage inangiriza ibikorwaremezo, aba baturage baraye hanze ubu bakaba batarabona iyo berekeza barasaba leta ko yabafasha.

kwamamaza

Abagizweho ingaruka n’ibi biza kwikubitiro ngo bahise basohoka mu mazu biruka ubwo ibisenge byazo byasambukaga bikaguruka burinda gucya babuze aho bacumbika bakiri hanze nkuko babivuga.

Abiganjemo abatishoboye bari basanzwe bafashwa na Leta  barasaba ko bafashwa kongera kubona aho barambika umusaya muri iki gihe cy’imvura.

Ubuyobozi bw’akarere ka Musanze buvuga ko uretse abantu bamaze kugera 3 bakomerekeye muri ibi biza hakaniyongeraho amazu agera kuru 56 amaze kubarurwa mu byatwawe n’ibiza ibyo bikiyongeramo n'ibikorwaremezo birimo amashanyarazi, insengero, amashuri n'ibindi bigikorerwa ibarura nkuko Mm Kamanzi Axelle umuyobozi w’akarere ka Musanze wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage abisobanura.

Yagize ati "yangije byinshi hari abaturage bacu 3 bakomeretse ariko hari n'inzu zangiritse cyane, harimo n'ibikorwaremezo birimo insinga z'amashanyarazi harimo n'ibindi bitandukanye, hari uruzitiro rw'ikigo cyamashuri rwaguye, ni byinshi turacyarimo kubarura dushobora kubona harimo abaturage bakeneye ubundi bufasha bwisumbuye, ubu nibyo turimo kureba ubufasha buriwese akeneye muri aka kanya ariko kandi niyo tugize ibiza nkibingibi dukora raporo kuri Minisiteri ibishinzwe".      

Uretse abakomerekejwe n'ibi biza mu mirenge nka Musanze, Cyuve na Muhoza yo muri aka karere ka Musanze haniyongeraho n'ibyo bikorwaremezo birimo amashanyarazi, insengero n’ibindi nabyo byatwawe n’ibiza.

Bamwe mu bantu bakuze bamaze igihe kuri ubu butaka bavuga ko ntayindi nshuro ibiza nkibi byo gukura igisenge kunzu bikayijyana kuyindi byigeze bibaho bakanasaba ubuyobozi ko bwakongera ubukangurambaga kugirango inzu zirikubakwa muri aka gace zubakanwe ibisenge bikomeye.

Inkuru ya Emmanuel Bizimana Isango Star Musanze.

 Sep 27, 2022 - 12:44